U Buhinde: Abagabo 9 bishwe no kunywa umuti usukura intoki ‘Hand Sanitizer’

Abantu 9 bishwe no kunywa umuti usukura intoki (hand sanitizer) nyuma y’aho amaduka acuruza inzoga zo mu bwoko bwa liquer asabwe gufunga nk’uko polisi yo mu Mujyi wa New Dehli ibitangaza.

Abo bagabo mbere yo gupfa babanje guta ubwenge kuko izo handsaniters bari bazivanzemo umutobe n’amazi. Bahise bihutishwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa kuko bahise bashiramo umwuka.

Amaduka acuruza inzoga akaba yari yafunzwe kubera ko uwo mujyi batuyemo wari umaze kugaragaramo abantu benshi banduye covid-19, bituma ubuyobozi bufata izo ngamba.

Polisi y’Umujyi wa Delhi ikaba yatangiye iperereza ryimbitse ku rupfu rw’abo bantu.

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), buvuga ko mu Buhinde ababarirwa mu magana bapfa bazize inzoga z’inkorano buri mwaka.

Bensi muri abo baturage usanga bicwa n’inzoga bikoreye zidafite ubuziranenge.

Hari n’abanywa lisansi, abandi bakanywa icyo bita ‘methanol’ gisangwa muri arukoro ikoreshwa kwa muganga.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe mu Buhinde abantu ibihumbi 35,000 ari bo bamaze guhitanwa na coronavirus, aho buri gusatira u Butaliyani mu gupfusha abantu benshi kurusha ibindi bihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka