‘Padiri’ Munyabugingo yavubutsemo inganzo muri #GumaMuRugo
Munyabugingo Pierre Claver uzwi nka Padiri, ku myaka 47 ntiyari yarigeze atekereza ko azaba umuhanzi agahanga indirimbo ze ndetse zikajya hanze.

Ubwo Abanyarwanda bose bari muri gahunda ya #Gumamurugo kubera icyorezo cya COVID-19, nyuma yo kwitekerezaho akanaririmba, yahimbye indirimbo ndetse ahita ayijyana muri studio birangira akomerejeho.
Yagize ati “Nakundaga kuririmba ngasubiramo indirimbo z’abandi, sinari nzi ko nanjye naba umuhanzi nkaririmba nkabishobora. Nabyiyumvisemo ubwo twari muri Guma mu rugo ni bwo nafashe icyemezo numva inganzo indimo”.
Kugeza ubu Padiri amaze gukora indirimbo icyenda, akaba yarahereye ku ndirimbo ‘Rwatubaye’ avuga ubwiza bw’u Rwanda, akomeza aririmba ingabo zabohoye igihugu agira ati “Turashimira”.
Kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo yatuye umugore we amushimira ko yamubyariye abana beza ndetse amushimira urukundo amwereka buri munsi.

Yagize ati “Byabaye ngombwa ko ndirimbira umugore wanjye Denise, mbikora mu ibanga njya muri studio ndayikora ndetse nshyiramo n’abana banjye, ubwo nari ndi mu rugo ndayimwumvisha agwa mu kantu, arishima cyane kuko n’ubundi ni uwanjye iteka ryose”.
Padiri avuga ko ababazwa n’abana yabonye bafite impano haba mu miririmbire no guhanga, ariko bakaba badafite uburyo bw’amafaranga ngo bashyire ku mugaragaro imbuto zabo z’ubuhanga.
Izi ndirimbo hafi ya zose yamaze no kuzikorera amashusho kandi akaba avuga ko inganzo afite itazahagarara.
Ohereza igitekerezo
|