Tanzania: Inkweto ndende n’inzara ndende ntibyemewe ku bakozi ba Leta

Ubuyobozi bw’igihugu cya Tanzania bwasohoye amabwiriza ngenderwaho mashya agenga imyambarire ku bakozi ba Leta. Aya mabwiriza mashya abuza kwambara inkweto ndende mu biro bya Leta cyangwa mu bikorwa bya Leta ibyo ari byo byose ku bakozi ba lLta, cyane cyane ibirenze santimetero eshanu.

Naho ku byerekeye inzara, abakozi ba Leta muri iki gihugu ubu ntibemerewe kugira inzara ndende haba ku bagabo cyangwa abagore.

Ikindi ni uko ku abagore bakunda gusiga inzara zabo vernis batemerewe kuvanga amabara nk’uko bamwe bakunze kubigenza, ndetse no ku misatsi yaba ku bagabo cyangwa abagore ntabwo byemewe gusigamo amabara cyangwa ngo biyogosheshe bidasanzwe.

Ikinyamakuru Habari Leo, cyavuze ko izi mpinduka zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Nyakanga 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Inkuru ni nziza ariko byari byangoye kumenya hagati y inzâra n inzaara bitandukanire k ubutinde n amasaku ku magambo asa mu kinyarwanda . Ubwo rero muge mugerageza kubyitaho cyane cyane nkamwe banyamakuru.

Eric yanditse ku itariki ya: 31-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka