Nyuma y’impaka zimaze zimaze hibazwa ikipe izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederation Cup hagati ya Rayon Sports na AS Kigali, Ferwafa yamaze guterana ifata umwazuro.

Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko ikipe ya AS Kigali yari yatwaye igikombe cy’amahoro umwaka ushize ari yo izahagararira u Rwanda, ikazasohokona na APR Fc.
Gufata umwanzuro w’uko hazasohoka ikipe ya AS Kigali, hashingiwe ku mabwiriza ya CAF Confederation Cup yashyizwe umukono na Perezida wa CAF Ahmad Ahmad tariki 19 Nyakanga 2019, aho mu gace ka gatandatu, ateganya ko mu gihe habaye impamvu ituma irushanwa ry’igihugu ridakinwa, federasiyo y’icyo gihugu ifite uburenganzira bwo kohereza ikipe yatwaye irushanwa riheruka.
Komite Nyobozi ya FERWAFA ku bubasha ihabwa n’ingingo ya 33 y’amategeko shingiro yayo, yaje guhita yemeza ko AS Kigali ari yo igomba kuzasohoka nyuma y’aho igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka cyari cyasheshwe.
@AS_KigaliFC to represent Rwanda at 2020/21 CAF Confederation Cup.https://t.co/0hVn53MVNz pic.twitter.com/fjbsFQbsl1
— Rwanda FA (@FERWAFA) July 31, 2020
Good News!!
We are ready to represent our country in the @CAF_Online confederation Cup next season.#Citisens💚💛💪🇷🇼 @CityofKigali @PudenceR @FrancisGasana @FabriceShema https://t.co/XaC73Aebsb
— AS KIGALI (@AS_KigaliFC) July 31, 2020
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mubareba ibibazo bya ruswa bazaturebera ibijyanye n’iyi kipe itakira abafana ariyo a AS KIGALI.
– Ninde wayishyizeho?
– Kubera iki yayishyizeho?
– amafaranga ihabwa ajya he?
– imariye iki abanyarwanda?
nah kwirirwa mujya gushaka abarya ruswa aho batagaragara, muzahere aha mwibaze impamvu iyi kipe iriho naho ishyira amafarnaga ihabwa.