Iburasirazuba: Amatungo yari yarashyizwe mu kato yavanywemo

Ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Geraldine Mukeshimana, yatangaje ko akato k’amatungo kari karashyizweho mu Ntara y’Uburasirazuba kakuweho.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, rivuga ko akato k’amatungo kari karashyizweho kuwa 24 Kamena 2020 gakuweho kubera ko nta nka ikigaragaza ibimenyetso by’indwara y’uburenge.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Dr. Solange Uwituze, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kuwa 25 Kamena 2020, yavuze ko haraye hahagaritswe ingendo z’amatungo arimo inka, ingurube, ihene n’intama.

Icyo gihe yavuze ko ku mpamvu iyo ari yo yose, korora, kugurisha, kubaga n’ibindi, mu Mirenge ya Gahini, Mwiri, Murundi na Ndego yo mu Karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu Karere ka Gatsibo no mu Mirenge ya Nasho na Mpanga Akarere ka Kirehe bihagaritswe.

Icyo gihe hari hamaze kubarurwa inka 53 zifite ibimenyetso by’indwara y’uburenge mu Murenge wa Gahini n’izindi ebyiri mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza.

Itangazo rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi ryo kuri uyu wa 29 Nyakanga, rivuga ko “Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi amaze kubona ko ingamba zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’indwara y’uburenge yagaragaye mu nka zororerwa mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini no mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Ndego zubahirijwe;

Amaze kubona kandi ko itungo rya nyuma ryari ryagaragaje ibimenyetso by’indwara y’uburenge ryavanywe mu bworozi kuwa 27 Kamena 2020, hakaba hamaze gushira iminsi 21 nta bimenyetso bigaragara mu duce twari twarwaje cyangwa ngo hagaragare ibimenyetso by’iyo ndwara mu gace ko kwirinda nk’uko biteganywa mu ngingo ya 2 y’itegeko no 54/2008 ryo kuwa 10/ 09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza mu Rwanda;

Amaze kubona ko inka zagaragaje agakoko gatera indwara y’uburenge mu bizamini bya Laboratoire nazo zavanywe mu bworozi;

Ashingiye ku itegeko no no 54/2008 ryo kuwa 10/ 09/2008 rigenga uburyo bwo kwirinda no kurwanya indwara zanduza mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 49 risobanura uko akato ku ndwara y’uburenge kavanwaho mu duce dutandukanye;

Ashingiye nanone kuri raporo yakozwe n’ubugenzuzi yakozwe n’itsinda ryari rishinzwe gukurikirana no kurwanya iyo ndwara kuva yagaragara mu karere ka Kayonza, aho iyo raporo igaragaza ko nta bimenyetso by’iyi ndwara byagaragaye mu gace ko kwirinda mu mirenge ya Rwimbogo, Kabarore na Kiziguro yo mu karere ka Gatsibo no mu mirenge ya Nasho na Mpanga akarere ka Kirehe;

Aramenyesha abantu bose ko icyemezo cyari cyafashwe mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi cyo kuwa 24 Kamena 2020 cyo guhagarika ingendo z’amatungo (inka, ihene n’intama) ku mpamvu iyo ari yo yose (korora, kugurisha, kubagwa n’ibindi) kivanyweho”.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kandi yasabye inzego bireba ndetse na komite z’aborozi gutanga amakuru ku hagaragara ibimenyetso by’iyi ndwara, no kujyana amatungo mu buryo busanzwe bwemewe harimo kuba afite icyangombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka