U Rwanda rwahawe imashini 100 zongerera umwuka abarwaye covid-19

Leta zunze ubumwe za Amerika zibinyujije mu kigo cyazo gishizwe iterambere mpuzamahanga (USAID), zashyikirije u Rwanda inkunga y’imashini 100 zongerera umwuka abananiwe guhumeka.

U Rwanda rwahawe imashini 100 zizafasha mu kwita ku barembye
U Rwanda rwahawe imashini 100 zizafasha mu kwita ku barembye

Iki ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane taliki 30 Nyakanga 2020, aho ambasederi wa Leta zunze ubumwe za Amerika yashyikirizaga iyo nkunga Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda.

Izi mashini 100 zitwa Zoll Portable Critical care, zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika, zije gufasha u Rwanda mu gukomeza guhangana n’icyorezo cya covid-19, ndetse no kwita ku barwayi barembye kuko zibafasha guhumeka.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter H. Vrooman, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo.

Yagize ati “Leta zunze ubumwe za Amerika ni umufatanyabikorwa wa Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, iyi nkurunga y’izi mashini ibarirwa mu kayabo ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, vuba hari abaganga bazaza guhugura abo mu Rwanda uko izi mashini zikoreshwa kugira ngo zizifashishwe mu gihe habonetse abarwayi barembye”.

Naho Minisiteri y’Ubuzima yashimye iki gikorwa gikomeye cyo gutera inkunga u Rwanda, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije.

Imashini zizafasha kugenzura ibipimo by'abarwayi na zo ziri mu byatanzwe
Imashini zizafasha kugenzura ibipimo by’abarwayi na zo ziri mu byatanzwe

Ati “Nk’uhagarariye Guverinoma y’u Rwanda, turashimira cyane Leta zunze ubumwe za Amerika ku bw’iyi nkunga, kuko izarokora ubuzima bwa benshi, cyane Parezida Donald Trump wemereye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyi nkunga, mu biganiro bagiranye mu ntangiriro z’uyu mwaka bigaragaza umubano ibihugu byombi bifitanye”.

Ibi kandi bitangajwe mu gihe Leta zunze ubumwe za Amerika zimaze kwemerera Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyari 10 zirenga z’amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo guhangana na covid-19 ihangayikishije isi ndetse n’u Rwanda.

Ibindi bikoresho byatanzwe harimo imiti yo gukaraba (Hand sanitizers), uturindantoki, imashini zigenzura abarwayi, n’udufuka twabigenewe mu kubika imyanda.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko izo mashini 100 zizashyirwa mu bigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu, byita kubanduye covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka