
Abitangaje nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Nyakanga 2020, hiriwe inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko hari abana bo mu Mudugudu wa Rutare, Akagari ka Rutare Umurenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, basiramuwe ariko basubira ku kigo nderabuzima cya Nyagatare abadafite ubwisungane mu kwivuza bakangirwa gupfukwa.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yavuze ko ibyatangajwe ntaho bihuriye n’ukuri kuko abana bavuzwemo batigeze barwara ngo basubire no kwa muganga.
Mushabe David Claudian avuga ko nta mwana n’umwe yaba afite ubwishingizi bw’indwara cyangwa atabufite ariko yarasiramuwe, ushobora kwangirwa kuvurwa.

Ati “Nkimara kubyumva nasanze ikihutirwa ari ukubazana ku kigo nderabuzima bakavurwa ,ariko natunguwe no gusanga abana bose ntawe ufite ikibazo bose barakize ntawavurwa. Nta mwana n’umwe udafite ubwishingizi ukwiye kubura kuvurwa, umuntu wese cyane cyane muri iyi gahunda kuko umwana wese afite uburenganzira bwo kuza akivuza”.
Uwimana Angelique ni umubyeyi w’abana babiri b’abahungu, uw’imyaka 12 n’uwa 14. Bisiramuje kuwa kabiri w’icyumweru gishize ku kigo nderabuzima cya Nyagatare.
Ni umurundikazi umaze imyaka icyenda mu Rwanda ndetse kuba ari umunyamahanga nta bwisungane mu kwivuza agira.
Avuga ko abana be bakimara gusiramurwa ntawagize ikibazo cyatuma asubira kwa muganga, ahubwo we yabaguriye imiti muri farumasi kugira ngo yunganire iyo bari bahawe bakimara gusiramurwa.
Agira ati “Baje nabonye umuto imiti bamuhaye itamworohereza vuba noneho ndavuga nti ubwo nta mutuelle mfite reka njye muri farumasi mbagurire indi miti, narayibahaye mbona baroroherwa, sinabajyanye kwa muganga kuko nabonaga batababaye”.

Akomeza agira ati “Kandi umujyanama w’ubuzima turaturanye iyo barwara cyane mba naramwegereye kuko arabizi ko ntemerewe gutunga mutuelle ni inshuti yajyaga kumfasha. Sinabajyanyeyo rwose kandi na bo ntibagiyeyo”.
Icyumweru gishize cyonyine mu Karere ka Nyagatare hasiramuwe abana 1,339, iyi gahunda ikaba ikomeje ku buryo icyumweru gitaha hazasiramurwa umubare nk’uwo.
Gusiramura abana ku buntu birakorwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, ibitaro bya Kanombe n’abandi bafatanyabikorwa.
Ohereza igitekerezo
|
Murakoze kubamudukuye murujijo
ariko rwose nabanyamakuru bameze nkabacanshuro nabo mubigishe bakore cyinyamwuga kandi bekudusubiza inyuma basebya ubutobozi bwacu
Ese mwari muzi ko kera Imana yategetse Abaheburayo bose Gukebwa (gusiramurwa)?Ndetse ikavuga ko utazakebwa bazamwica?Bisome muli Intangiriro 17:14.Nyamara mu Isezerano Rishya,Imana yabwiye Abakristu ko gukebwa atari ngombwa.Nabyo bisome muli Abagalatiya 5:6.Hari amategeko menshi yarebaga Abayahudi,ariko atareba Abakristu.Urugero ni Icyacumi.Imana yategetse Abayahudi guha Icyacumi ubwoko bw’Abalewi,kubera ko nta masambu bagiraga.Nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu",badahembwa.Bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,Pawulo yarabwirizaga cyane,akabifatanya no kuboha amahema akagurisha.Nta Cyacumi yasabaga.Rwose kurya Icyacumi ni icyaha nk’ibindi.Mwibuke ko ahanini gikoreshwa mu guhemba Pastors buri kwezi.
Murakoze kubamudukuye murujijo
ariko rwose nabanyamakuru bameze nkabacanshuro nabo mubigishe bakore cyinyamwuga kandi bekudusubiza inyuma basebya ubutobozi bwacu
Murakoze rwose kudukura murujijo kuko twaritwunvise inkuru yabanje kuvugwa tugwa mukantu, kuko igihe tugezemo ntamuntu waborera murugo, ariko rwose nabanyamakuru bameze nkabacanshuro nabo bakeburwe pee
Bareke kutuvangira kuko ahotugeze ariheza