Abagore bagize PSF bagiye kwinjiza abakobwa babyariye iwabo mu bucuruzi

Ishami ry’Abagore mu Rugaga rw’Abikorera (PSF), ryitwa Chamber of Women Entrepreneurs (CWE), ryatangije gahunda y’imyaka itanu yo kongera abagore bari mu bucuruzi barimo n’abakobwa babyariye iwabo.

Abayobozi ba 'Chambre' y'abagore muri PSF mu nama kuri uyu wa kane
Abayobozi ba ’Chambre’ y’abagore muri PSF mu nama kuri uyu wa kane

Abayobozi ba CWE bavuga ko iyi gahunda izatangira mu mwaka utaha wa 2021, ikazashoboka hifashishijwe abafatanyabikorwa batandukanye bo mu gihugu imbere no hanze yacyo.

Abagore bagize PSF bavuga ko batarenga 300 mu gihugu hose, bakaba bahwanye na 1% mu bikorera bose bafite ubucuruzi bwanditse, nyamara umubare w’abantu b’igitsina gore mu Rwanda uruta uw’ab’igitsina gabo.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri CWE, Basemera Peace Mugisha, avuga ko kugira ngo babone abagore benshi bacuruza kinyamwuga, bazajya bahuza abateye imbere n’abataragira icyo bigezaho.

Basemera yagize ati “Turatangiza ingendo shuri hirya no hino mu gihugu aho umugore/umukobwa ufite uruganda ruto azajya yigira ku ruganda runini nka Inyange, Bralirwa,..ufite agahoteli k’inyenyeri ebyiri azajya kwigira ku y’inyenyeri eshanu.

Tuzajya dufata abana barangije kwiga kaminuza baze kwitoreza ubucuruzi mu bigo byacu, turashaka kandi umufatanyabikorwa wadufasha kubona amafaranga yo gushakira imishinga ibyara inyungu abakobwa babyariye iwabo, kugira ngo bibagirwe agahinda baciyemo”.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa CWE, Agnès Samputu yakomeje avuga ko Umuryango w’Ubucuruzi ‘Trade Mark East Africa’ n’uw’Abanyamerika USAID, bazabafasha gushakisha hose mu gihugu abagore bafite ishoramari rikeneye gutezwa imbere.

Umukuru wungirije wa CWE, Sarah Kirenga
Umukuru wungirije wa CWE, Sarah Kirenga

Ati “Tugomba kugira byibura abanyamuryango barenga 700 bashya muri iyo myaka itanu ndetse n’abagore ibihumbi 40 (batari abanyamuryango) bazaba bazi aho bakura ibisubizo mu bijyanye n’ubucuruzi bwabo”.

Umukuru wungirije w’Urugaga rw’Abagore muri PSF, Sarah Kirenga avuga ko mu myaka itanu iri imbere bazaba barafashije abagore benshi bashoboka mu gihugu kugira ubumenyi n’ijambo byatuma bazamura ishoramari ryabo, aho ngo bazabafasha gukora ingendo shuri mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka