Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 29/07/2020 ni bwo humvikanye inkuru y’akababaro y’urupfu rw’uwari Team Manager w’ikipe ya Gasogi United, wazize impanuka ya Moto.

Amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa n’amatsinda y’abafana bari mu bifatanyije n’ikipe ya Gasogi United ndetse n’umuryango wa Nyakwigendera Niyibigira Patrick wahitanywe n’impanuka ku munsi w’ejo.
Niyibigira Patrick wabaye Team Manager wa gasogi United kuva ikiri mu cyiciro cya kabiri, yanabaye umusifuzi w’umupira w’amaguru aho yanasifuraga mu cyiciro cya mbere, akaba yari asanzwe ari n’umutoza mu mikino ngororamubiri.
Umuryango mugari wa @gasogiunited ushenguwe n'urupfu rutunguranye rw'uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka.@gasogiunited yihanganishije umuryango we n'abasportifu bose muri rusange pic.twitter.com/HHB8cQ5PkE
— Gasogi United (@gasogiunited) July 29, 2020
@rayon_sports yifatanyije na @gasogiunited mu byago byo kubura Team Manager wabo witabye Imana. Twifatanyije kandi n'umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA.
Imana imwakire mubayo. https://t.co/3PrH42JNvo— Official Rayon Sports (@rayon_sports) July 29, 2020
@rayon_sports yifatanyije na @gasogiunited mu byago byo kubura Team Manager wabo witabye Imana. Twifatanyije kandi n'umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA.
Imana imwakire mubayo. https://t.co/3PrH42JNvo— Official Rayon Sports (@rayon_sports) July 29, 2020
Ubuyobozi bwa MARINE FC bwifatanije n'umuryango wa @gasogiunited mu kababaro ko kubura uwari team manager wayo NIYIBIGIRA Patrick.
MARINE FC iboneyeho kwihanganisha umuryango we, n'aba sportif muri rusange.IMANA IMWAKIRE MU BAYO@gasogiunited @imfurayiwacu @imfuraluc01 pic.twitter.com/InC4LEdwC7
— marine fc officiel (@mrneofficiel) July 30, 2020
Ubuyobozi n'abakunzi ba Gicumbi FC bifatanije na @gasogiunited mu kababaro gakomeye kubera urupfu rutunguranye rwa Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick
Tuboneyeho umwanya wo kwihanganisha umuryango we n'abasportifu bose muri rusange @AngelMutabaruka @GicumbiDistrict @FERWAFA pic.twitter.com/bPK80vunGa— Official Gicumbi FC (@GicumbiOfficial) July 29, 2020
FERWAFA yifatanyije na GASOGI United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n'umuryango mugari w'abakunzi b'umupira w'amaguru muri ibi byago by'umwihariko umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA.
Imana imwakirane ubwuzu mu bayo. https://t.co/3jrGi1291M— Rwanda FA (@FERWAFA) July 29, 2020
Umuryango wa @gikundiro4ever3 twifatanyije n'ikipe ya @gasogiunited ku bw'urupfu rwa Niyibigira Patrick wari Team Manager w'iyi kipe, turihanganisha by'umwihariko n'umuryango we ndetse n'abasportifs bose muri rusange muri ibi bihe bitoroshye.
Imana imuhe iruhuko ridashira pic.twitter.com/jyRaXGe6yx
— gikundiro4evergroup (@gikundiro4ever3) July 29, 2020
Twihanganishije abakunzi ba @gasogiunited muri rusange ,by’umwihariko n’abo mu muryango we
Aruhukire mu amahoro. https://t.co/1FiUZb1CWP— GenMVS Fan Club (@GenMvs) July 29, 2020
20Km de Bugesera n'abakunzi bayo bose, ibabajwe n'urupfu rwa Patrick Team Manager wa @gasogiunited uzwi kuba yaratubaye hafi mumyiteguro ya @20km_debugesera Imana imwakire mu bayo.
— 20km de Bugesera (@20km_debugesera) July 30, 2020
MINISPORTS yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa NIBIGIRA Patrick, Umuryango mugari w'Aba sportifs, ndetse by'umwihariko n’uwa GASOGI UNITED.
NIBIGIRA Patrick yari umutoza w'imikino ngororamubiri, umusifuzi mu mupira w'amaguru, akaba yari Team Manager w'ikipe ya GASOGI United.— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) July 30, 2020
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Igendere musore.Twese tuge duhora twiteguye urupfu.Aho agiye mu gitaka tuzamusangayo.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.
Patrick agiye yari agikenewe rwose.
Gusa, Imana imwakire mu bayo!