Umusore arakekwaho kwica mukase n’abana babiri

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Kabaya buravuga ko bwafashe Bikorimana Ignas ufite imyaka 17 akekwaho kwica mukase n’abana babiri.

Ni ubwicanyi bwabereye mu Mudugudu wa Mbandari, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Polisi mu Karere ka Ngororero itangaza ko ubwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa 29 Nyakanga 2020 mu masaha y’ijoro, mu rugo rwa Burasanzwe Jean Pierre ufite imyaka 41.

Amakuru yamenyekanye nyuma y’uko Burasanzwe Jean Pierre mu masaha y’ijoro ubwo yari yagiye gushaka ibiryo by’amatungo, yagarutse agasanga umugore we Mukamunana Donatha ufite imyaka 37 n’abana be babiri be; Byoseniyo Joseline ufite imyaka ibiri n’igice na Uwayezu Nyirimuhwe Valence ufite umwaka umwe bishwe, ndetse umubyeyi wakubiswe ishoka mu mumusaya ikimurimo nifuni yakubiswe abana ikibari iruhande.

Abaturanyi ba Burasanzwe bavuga ko hakekwa Bikorimana Ignas ufite imyaka 17, akaba ari umwana wo muri uru rugo, bivugwa ko asanganywe uburwayi bwo mu mutwe, uwo mubyeyi wishwe akaba yari amubereye mukase.

Bikorimana ukekwaho icyaha abaturanyi n’ubuyobozi bamusanze muri parafo aho yari yihishe.

Akimana Nzayirwanda Olive, umuyobozi w’Akagari ka Gaseke avuga ko baketse uyu mwana kubera ko bamushatse bakamubura nyuma bamusanga yihishe bamujya kuri RIB.

Ati “Uriya muhungu twamuketse kuko twahageze twamushaka tukamubura nyuma tukamubona mu gisenge tumujyana kuri RIB.

Ubusanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse ntavuga, gusa dutekereza ko RIB ifite ubushobozi bwo kugenzura icyabaye. Ubu imirambo y’abishwe yajyanywe ku bitaro”.

Akimana avuga ko ubwicanyi bwari buherutse kuba mu wundi Mudugudu witwa Nyamweru muri aka Kagari aho umugabo yishe umugore arangije na we ariyahura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka