Imbuto umuhinzi yibikiye yemerewe kuyitera mu bindi bihembwe bibiri – RAB

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), cyemeza ko hari imbuto umuhinzi ashobora guhinga bwa mbere ayikuye ku mutubuzi wemewe cyangwa mu kigo kizigurisha, akaba yakwibikiraho imbuto azifashisha mu bihembwe bibiri biri imbere umusaruro ntuhungabane.

Umuhinzi yemerewe kwibikira imbuto ku byo yejeje
Umuhinzi yemerewe kwibikira imbuto ku byo yejeje

Ubusanzwe abahinzi bashishikarizwaga buri gihe guhinga imbuto zitangwa na RAB buri uko bahinze ariko ngo ubushakashatsi bwerekanye ko mu byo umuhinzi yejeje ashobora guhitamo ibizamubera imbuto ku ihinga rikurikiyeho bitewe n’uko yabikurikiranye.

Umukozi wa RAB ushinzwe ishami ry’imbuto, Daniel Rwebigo, asobanura imiterere y’ibihingwa bitatera impungenge niba umuhinzi yibikiye imbuto.

Ati “Hari ibihingwa bitagombera ko umuhinzi agura buri gihe imbuto muri RAB cyangwa ku mucuruzi w’inyongeramusaruro (Certified), mbese itavuye ku byo yibikiye. Ibyo ni ibihingwa tuvuga ko ‘byibangurira’, ni nk’ibirayi, ingano, soya, umuceri, ibishyimbo n’ibindi, ibyo umuhinzi yakwibikira imbuto azahinga nibura mu bihembwe bibiri bizakurikira”.

Gutegura imbuto y'ibirayi ngo bisaba akazi kenshi
Gutegura imbuto y’ibirayi ngo bisaba akazi kenshi

Ati “Icyakora nko ku bigori ubwo buryo ntibwemewe kuko byo ‘bibangurirana’, bikagaragazwa n’uko usanga igitiritiri cy’ikigori kiba kiriho intete zifite amabara atandukanye. Ku bigori rero dushishikariza abahinzi kugura buri gihe imbuto isukuye kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa ku isoko, urugero nko ku ruganda rushaka gukora kawugunga y’umweru ntihagire ibyivangamo”.

Kuri ibyo bihingwa umuhinzi yemerewe kwibikira imbuto, ngo asabwa kubikurikirana agahitamo ibigaragara neza byisanisha cyane n’imbuto y’umwimerere, bitahuye n’uburwayi kandi byitwaye neza mu by’umusaruro.

Ubwo buryo ngo bufite uruhare runini mu kugabanya ikibazo cy’ibura ry’imbuto ariko kandi ngo bunagabanyiriza igishoro umuhinzi nk’uko Rwebigo abisobanura.

Ati “Urugero nko ku birayi, imbuto yiharira hagati ya 40 na 50% by’igishoro cyose umuhinzi aba yashyize mu buhinzi bwe, byumvikana rero ko imbuto ihenze cyane. Niba atera toni 2.5 z’imbuto kuri hegitari ikiro kigura amafaranga 450, azishyura arenga miliyoni, ni amafaranga menshi ashorwa ku mbuto yonyine”.

Avuga kandi ko iyo umuhinzi yakurikiranye neza ibyo ashaka ko bizaba imbuto, akabihitamo neza, uburwayi buba buke kuko ubushakashatsi bwerekanye ko bwaba hagati ya 3 na 12% gusa, ngo bikaba bivuze ko n’umusaruro ukomeza kuba mwiza, gusa ngo ushobora kubanukaho gato bitagira ingaruka zigaragara.

Umwe mu bahinzi b’ibirayi babigize umwuga, Gafaranga Yozefu, urabarizwa mu rugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda IMBARAGA, avuga ko ubwo buryo babukoresha kandi ko n’umusaruro utaba utandukanye cyane.

Ati “Kubera ikibazo cy’ikibazo cy’imbuto itaraboneka ihagije, ubwo buryo turabukoresha kuko bwemewe. Urebye nk’iyo imbuto umuntu aba yaribikiye, ayiteye nko nshuro ya gatatu usanga umusaruro na bwo ari mwiza kuko hazamo itandukaniro ritarenga 10%, ni ukuvuga ndebeye n’iwanjye nkagereranya, aho nasaruraga toni 100 z’ibirayi nshobora kuhakura toni ziri hagati ya 85 na 90, nta gihombo kirimo”.

Akomeza avuga ko icyo bihatira gukora ari uguhiramo agace mu murima karimo ibirayi byiza kurusha ahandi, umuntu akagakurikirana, niba hari ikirayi kigaragaje uburwayi akagishyiraho akamenyetso ku buryo najya gukura, icyo kirwaye n’ibicyegereye byose ataba ari byo bivamo imbuto.

RAB ivuga ko muri rusange ikibazo cy’imbuto cyashyizwemo imbaraga kuko kugeza ubu 90% by’izikenerwa zitunganyirizwa mu gihugu, mu gihe mbere inyinshi ngo zavaga hanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka