Abayobozi mu ishyaka rya Trump bamubwiye ko nta burenganzira afite bwo gutinza amatora

Abayobozi bakuru bo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, ari na ryo rya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, bamaganye igitekerezo cye cy’uko amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi k’Ukuboza 2020 yakwigizwa inyuma, mu kwirinda ko yazagaragaramo uburiganya.

Senateri Mitch McConnell ukuriye iri shyaka muri Sena, na mugenzi we Kevin McCarthy urikuriye mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, bavuze ko Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi bibaye ngombwa ko yigizwa inyuma, bifatwaho icyemezo n’Inteko ya Amerika.

Senateri Mitch McConnel aganira n’itangazamakuru yagize ati "Nta na rimwe mu mateka y’iki gihugu, mu ntambara, mu bihe bitoroshye twigeze dusubika amatora, kandi yaberaga igihe cyagenwe”.

Kuwa kane, tariki 30 Nyakanga 2020, Perezida Trump yavuze ko uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita, bishobora kuzana uburiganya mu mibare y’amatora. Yatanze igitekerezo cyo kuyigiza inyuma, akabanza agategurwa neza, nta buriganya kandi mu mutekano.

Si ubwa mbere Trump agaragaje impungenge ku bijyanye no kwifashisha iposita mu matora, ibi bikaba ari ingamba zafashwe zo korohereza abatora, hirindwa ko abantu bahura ari benshi, bakaba bakwanduzanya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka