OMS ihamagarira isi guca burundu indwara Hepatite B mu bana bakivuka

Tariki 28 Nyakanga buri mwaka, ni umunsi isi yose izirikana indwara y’umwijima ‘world hepatitis day’. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), rikaba rihamagarira za Guverinoma z’ibihugu kwita cyane ku gukumira iyo indwara ku babyeyi no ku bana bakivuka.

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), iyo ndwara yangiza umwijima, igateza uwayirwaye ibibazo bitandukanye by’ubuzima, harimo no kuba yarwara kanseri y’umwijima.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana iyo ndwara, uyu mwaka wizihijwe bafite insanganyamatsiko igira iti “Ahazaza hazira indwara y’umwijima” (Hepatitis-free future).

Umubare w’abana bari munsi y’imyaka itanu barware iyo ndwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B waganutseho 1% mu 2019 bivuye kuri 5%, mu gihe yari itaratangira gukingirwa mu myaka ya 1980-2000 nk’uko bitangazwa Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

Mu Rwanda, 4% by’abaturage bagera kuri miliyoni 12 bivugwa ko ari bo barwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (hepatitis C), ariko Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego yo kuba iyo ndwara yacitse bitarenze mu mwaka wa 2024.

Indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B (hepatitis B), ntishobora kuvurwa ariko ishobora gukingirwa, mu gihe indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C yo ishobora kuvurwa, ariko bihenze. Kuyivura bishobora gutwara agera kuri miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, Lt Col. Dr. Mpunga Tharcisse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko guhera mu 2021, nta Munyarwanda uzananirwa kubona ubuvuzi bw’iyo ndwara.

Yagize ati “Gahunda ya Guverinoma yo guhera mu 2019 kugeza 2021, ni ugukora ku buryo Abanyarwanda bose barwaye indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, badafite ubushobozi bwo kwivuza bazavuzwa kandi bagakira iyo ndwara”.

Mu mwaka wa 2017, u Rwanda rwatangiye gahunda yo gupima no gukingira indwara y’umwijima ku buntu ndetse no kuyivura, rwishingiye umurwayi ku kigero cya 99%.

Mu 2018, u Rwanda rwashoye agera kuri miliyoni 113 z’Amadolari ya Amerika, mu bukangurambaga bwo kurwanya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa C, ndetse ishyira n’andi agera kuri miliyoni 168.6 z’Amadolari muri gahunda yo kurwanya iyo ndwara ku buryo buhoraho.

Muri rusange, abarwaye indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C bagera hafi kuri miliyoni 500 ku isi, akenshi bikabaviramo indwara zikomeye z’umwijima nka ‘cirrhosis’ na kanseri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko nta mwana wari ukwiye kwicwa n’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B kuko atakingiwe.

Yagize ati “Nta mwana wari ukwiriye kwicwa n’indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B bitewe n’uko atakingiwe. Icyo dukora uyu munsi ni ukugabanya cyane umubare w’abazagira ibibazo by’umwijima na kanseri z’umwijima mu gihe kizaza”.

Gukumira ko habaho kwanduzanya indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B hagati y’umubyeyi n’umwana, ni bwo buryo nyabwo bwo kuyirwanya ndetse no gukiza ubuzima.

Yewe no muri iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19, tugomba gukora ibishoboka byose tukamenya ko umubyeyi n’umwana babonye servisi z’ubuzima bakenera harimo n’iyo kubona inkingo z’indwara y’umwijima wo mu bwoko bwa B”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka