Uwasabye abakobwa gushyira amashusho y’ubwambure ku mbuga nkoranyambaga yarashwe ashaka gutoroka
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko Polisi y’u Rwanda yarashe David Shukuru Mbuyi w’imyaka 25 ukomoka muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo, ashaka gutoroka aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga. Yakekwagaho icyaha cyo gusambanya no gucuruza bantu.

Mu itangazo RIB yanyujije kuri twitter, yavuze ko uyu Mbuyi yari arimo akorwaho iperereza ku kuba yari ari mu itsinda rigurisha abakobwa b’Abanyarwandakazi, mu busambanyi mu gihugu no hanze yacyo.
Yatawe muri yombi muri iki cyumweru hamwe n’abakobwa bane b’Abanyarwandakazi, bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.
RIB ivuga ko Ambasade ya RDC mu Rwanda yamenyeshejwe aya makuru, kandi ko iperereza rikomeje.
Ku wa gatanu tariki 31 Nyakanga 2020, ni bwo RIB yerekanye abakobwa bane berekanye ubwambure ku mbuga nkoranyambaga.
Ohereza igitekerezo
|
Ntimwarashe icyo cyaha, ahubwo mwasibanganije ibimenyetso, kuko ntiyabikoragamo wenyine, no mu bakomeye yarafitemo abo yakoranaga nabo.
Ni byiza cyane guhana iyo ngegera yazanywe no gusuzugura igihugu,ariko n’ibyo byana by’abakobwa mubitsibure Ku mabuno dore ko byigize indakoreka
Ni byiza kubahiriza amategeko y’igihugu cy’akwakiriye kugira ngo udashyira ubuzima bwawe mu kaga.
Muby’ukuri birakwiye ko abo bantu Bose bakomeza kwica umuco nyarwanda nkona babiryozwa.rero turishimye ndetse cyane. Murakoze
Mwiriwe neza tubashimiye amakuru meza mutugezaho