Perezida Donald Trump aribaza niba amatora atakwigizwa inyuma

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko mu gihe bigaragara ko abantu benshi bashobora gutora bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga, ibi bikaba bishobora gutuma haba ubujura bw’amajwi n’inenge, ku buryo ibyazava mu matora byazaba bitizewe, ari yo mpamvu asaba ko aya matora yigizwayo kugeza igihe abaturage ba Amerika bazaba bashobora gutora neza kandi batekanye.

Amatora y’umukuru w’igihugu muri USA, ateganyijwe mu Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.

Ntibirabenyekana niba iki gitekerezo cya Trump gishyigikiwe, ariko kenshi yagiye arwanya amatora yakwifashisha ikoranabuhanga, aho avuga ko umuntu umwe ashobora gutora inshuro nyinshi.

Gusa mu Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trump ntabwo afite ububasha bwo gusubika amatora ku giti cye, icyemezo cyafatwa byasaba ko cyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, bikaba bishobora kugorana mu mutwe w’abadepite wiganjemo abademukarate.

Ibi biraba mu gihe intara zitari nke za Amerika zifuza korohereza abantu mu gutora bakoresheje uburyo bwa Email ndetse n’iposita hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka