Yvan Buravan arahakana ibyo kuva muri ‘New Level’

Hashize iminsi havugwa ko Yvan Buravan yaba yavuye mu nzu y’umuziki yari asanzwe akoreramo ya ‘New Level’, ariko we yabihakanye yemeza ko hari impinduka runaka barimo bakora.

Ibi Buravan yabihakanye nyuma y’ibihuha bimaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko yaba yavuye muri New Level kuko yabonye amafaranga menshi.

Aganira na kigali Today, Buravan yavuze ko akiri gukorana na New Level nk’uko bisanzwe, ariko hari impinduka barimo bakora.

Ati “Ibyo mwabikuye he? Ni ibihuha kuko njye ntaho nagiye ndacyari kumwe na New Level, usibye ko hari impinduka nke turi gukora ni uko tutashatse kubishyira mu itangazamakuru”.

Ibi bihuha si ubwa mbere bivuzwe, kuko no muri 2017 byavuzwe ko Buravan yatandukanye n’iyi nzu ikora umuziki, hanyuma agatangira gukora wenyine kugeza ubwo impande zombi zicaye zikongera kumvikana uburyo zakorana.

Kuva yatangira kumenyekana mu muziki nyarwanda muri 2015 Burabyo Yvan yakoranaga na New level.

Iyi nzu yakoreragamo ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise ‘Love Lab”’, ndetse inamufasha mu gutwara igihembo cya Le prix de la découverte muri 2018.

Ntibikunze kubaho ko iyo abahanzi bamaze kumenyekana no gutwara ibihembo bikomeye, baguma mu nzu bakorana, kuko nyuma yaho iyo amasezerano batayumvikanyeho akenshi aseswa.

New Level ni yo yafashije abahanzi nka Buravan, itsinda rya Active n’abandi kuzamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka