Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa kane, Dr. Ngamije yavuze ko uburyo abantu bitwara mu miryango, bigaragaza ko bataramenya ko coronavirus ari icyorezo giteye inkeke, bityo akaba asanga no gufungura amashuri muri Nzeri byaba ari vuba cyane.
Amashuri ni kimwe mu bikorwa byari byitezwe cyane n’Abanyarwanda, by’umwihariko abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga, kuko bari bizeye ko amashuri azasubukurwa muri Nzeri uyu mwaka nubwo nta tariki yari yagatangajwe.
Ibikorwa bimwe na bimwe bihuriramo abantu benshi bimaze igihe gito bisubukuwe, uhereye ku ngendo rusange zasubukuwe mu ntangiriro za Kamena, insengero zimaze hafi ibyumweru bibiri, za resitora na zo zimaze iminsi zikora.
Izo serivisi zose nubwo zikora, zasabwe gukomeza kwitwararika amabwiriza yo kwirinda no kurinda ababagana icyorezo cya covid-19, by’umwihariko bubahiriza intera ya metero hagati y’umuntu n’undi, kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabigenewe.
Mu gihe abantu bari bahanze amaso ukwezi kwa Nzeri kugira ngo amashuri afungurwe, icyizere kirasa n’igitangiye kuyoyoka kubera ko ubwandu bwa coronavirus na bwo bukomeza kuzamuka ubutitsa.
Minisitiri w’Ubuzima D.r Ngamije Daniel yagize ati “Yego dufite abantu abatanu kugeza ubu bapfuye, ariko iyi virusi ifite uko yihindagura. Ntawe uzi ejo uko virusi nakwanduza izaba iteye, hashobora kuza ifite ubukana akaba ari yo ufata ubwo ukaba uragiye.
Iyi virusi kugira ngo igumye kubaho igenda yihindura, abantu rero ntibategereze ko hagira abapfa benshi kugira ngo bamenye ko iki cyorezo kigihari kandi gishobora kuduteza ingaruka.
- Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije
Uretse ingaruka zo gupfa, hari n’ingaruka zijyanye n’ubukungu! Ni nde wafungura amashuri mu gihe tukirimo kubona abarwayi barenga 40 buri munsi? Ntabwo bishoboka”!
Izi mpungenge za Minisitiri w’Ubuzima zije zishimangira ibyo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko.
Ni nyuma y’uko hari abadepite bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w’Intebe akababwira ko gufungura amashuri muri Nzeri ari ibyo kwitondera, kandi ko bizafatwaho umwanzuro mu kwezi kwa Kanama.
Minisitiri w’Intebe avuga ko icyizere cyo gufungura amashuri muri Nzeri kizanashingirwa ku myiteguro yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22,500 hirya no hino mu gihugu.
Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri hari aho bwagiye bugera ku bana 80.
Amashuri abanza kuri ubu arimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ayisumbuye akaba arimo ibihumbi 800.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- #COVID19: Habonetse abanduye bashya 118, abakirwaye bose hamwe ni 925
- Ghana ibaye Igihugu cya mbere gihawe inkingo muri gahunda y’inkunga ya COVAX
- Hari ibigo byanze kwimura abana b’incuke, ntibyashimisha ababyeyi
- Perezida Kagame ashyigikiye umuyobozi wa OMS wanenze ibihugu bikize byiharira inkingo
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 259
- Joe Biden yababajwe n’Abanyamerika basaga ibihumbi 500 bamaze kwicwa na Covid-19
- Mu Rwanda abagabo batatu bishwe na COVID-19
- Perezida Magufuli noneho yemeye ko igihugu cye gifite ikibazo cya Covid-19
- Muhanga: Resitora zabujijwe kugurisha inzoga hirindwa Covid-19
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19 hakira 206
- Mu Rwanda abantu 210 bakize Covid-19, babiri irabahitana
- Minisitiri Shyaka yasabye insengero gufungura zizirikana no kwigisha kwirinda COVID-19
- Dore impamvu abakingirwa Covid-19 bazakomeza kwambara udupfukamunwa
- Mu Rwanda abantu babiri bishwe na Covid-19
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize kuri COVID-19
- Mu Rwanda abantu 119 babasanzemo COVID-19, abakize ni 245
- Nimuce inkoni izamba - Abarimu b’amashuri yigenga babwira Koperative Umwalimu SACCO
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na COVID-19, abakize ni 443
- Mu Rwanda umuntu umwe yishwe na COVID-19, abakize ni 350
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nge ndumva bafungura amashuri hakiga abazakora ibizamini bya Leta abandi bakazaza nyuma muburyo bwo kwirinda ubucucike murakoze.
Nge ndumva amashuri yafungurwa hakiga abari bagiye gukora ibizamini bya Leta abandi nabo bakazaza nyuma muburyo bwo kwirinda ubucucike.
Ntabwo Ari byiza gukomeza gufunga amashuri , cyane cyane ko nkama University baba Ari abantu bakuru, bashobora gukurikiza amabwiriza, mumwanya wo guta igihe bicaye murugo , hashyirwaho ingamba nshya zirebana nibigo byamashuri , mukurushaho kwirinda covid19, kuko biragoye kumva ko insengero zafungurwa , amashuri yo akaguma afunze , Kandi abanyeshuri bakeneye kwiga .
ministry wacu ryose nawe ajye areba kure gukomeza gufunga amashuri ntabwo aribyo bizaca covid-19
ahubwo ni bareke dukaze ingamba zo kuyirinda pe kuko ujyendeye
kukuba nta muhanga uratangaza urukingo bivuze ko no kurangira kwayo ntaguhari njye ndumva gufunga amashuri atari umuti wikibazo
ahubwo nibakaze ingamba murakoze
Ntibyoroshye ariko amashuri afungure abana bage biga ibihe bitandukanye bamwe mugitondo abandi nyuma ya saa sita ariko bajye Ku ishuri
Ibi bintu ntabwo byumvikana ,aribyo rero mwaba mwarihuse no gufungura n’,ibindi bikorwa kuko ntabwo muzi igihe covid 19 izahagararira none se abana barabaho batiga ,kuzageza ryari ?? Bamwe ibyishuri baragenda babyibagirwa rwose nimureke abana bajye Ku ishuri hakazwe ingamba zo kwirinda ,ubwose Nina OMS ivuga ko icyorezo tuzabana nacyo igihe kirekire Minister we arumva azafunga amashuri kugeza ry!!!