Rusesabagina yikuye mu rubanza

Rusesabagina Paul yavuze ko kuba yimwe uburenganzira yemererwa n’amategeko bwo gutegura dosiye, abona nta butabera ateze kubona mu rukiko rurimo kumuburanisha, bityo akaba yatangaje ko yikuye mu rubanza, akaba ahagaritse kuburana.

Nyuma y’uko Rusesabagina atangaje ko avuye mu rubanza, Me Rudakemwa umwunganira na we yavuze ko ashyigikiye ibyo Rusesabagina yavuze byo gusezera mu rubanza.

Ibi Rusesabagina yabivuze nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko rutesheje agaciro ubusabe bwa Rusesabagina bw’amezi atandatu yo gutegura dosiye, rwemeza ko urubanza rukomeza.

Umucamanza yavuze ko iburanisha rikomeza, Nsabimana Callixte akaba ari we wari ugezweho.

Bigenda bite iyo umuntu yikuye mu rubanza?

Iyo umuntu yikuye mu rubanza nk’ibi bya Rusesabagina, amategeko ateganya ko urukiko rumuhamya ibyaha byose aregwa nk’uko abishinjwa n’Ubushinjacyaha, rukamukatira ibihano.

Soma inkuru irambuye HANO ku bijyanye no kwikura mu rubanza.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Narwikuremo nubundi yateshaga inkiko igihe ngo araburana yashinze umutwe witerabwoba mugihugu kitari icye arabyemera umutwe yashinze wishe abantu arabyemera ibigambo yagiye avuga birahari arabyemera aburana ntamusemuzi nubwo ali umubiligi wabaye mu Rwanda njye sinumva.nubundi umumaro wurubanza,umuntu yemera ibyaha ngo gusa ko ali umuzungu utaburanira mu Rwanda kandi aliho ibyaha byabereye aburana murulimi,azi kurusha izi wabo urukiko nirukore,icyo amategeko ateganya areke izindi manza zikomeze na Mugesera niko yagiraga ntimuzibeshye abazungu barasakuza gusa kandi bakibagirwa,vuba ejo ntanuzaba akibibuka bangabire barabizi *

lg yanditse ku itariki ya: 13-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka