#MissRwanda2021: Abashyitsi banyuranye bakomeje gusura abakobwa mu mwiherero

Abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2021 bari mu mwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho bagenda basurwa n’abashyitsi benshi batandukanye babafasha kwitegura neza ayo marushanwa, babaha n’ubundi bumenyi butandukanye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Edouard Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki

Ku munsi wa mbere basuwe n’itsinda ry’ababigishaga uko umuntu yitwara ari imbere y’imbaga nyamwinshi nta bwoba afite, kandi akagusha ku ntego mu gihe gito.
Muribo harimo Sylvia Makario, enjeniyeri mu ikoranabuhanga akaba rwiyemeza mihigo, Natacha Karangwa umuhanzi na Katharina Hartwig.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, nawe yasuye abo bakobwa abigisha kuri ‘nyampinga ufite umuco mu bakobwa bafite imico’.

Yasobanuriye abakobwa ko umuco ari umutima w’igihugu, ngo igihugu kitagira umuco ni igihugu kitabaho.

Yagaragarije ba Nyampinga ko umuco w’u Rwanda uturuka ku bintu bitatu ari byo, Umurage, Ibihangano n’Ibihahano. Yavuze ko Nyampinga ubereye u Rwanda akwiye kugira umutima.

Ibyo abakobwa baganirizwa babikuramo amasomo bakandika
Ibyo abakobwa baganirizwa babikuramo amasomo bakandika

Yabasabye kuba abakobwa bafite umuco mu isi y’abakobwa bafite imico kandi bavuga u Rwanda.

Yagize ati “Turabasaba kuba abakobwa bafite umuco, batwara u Rwanda ku mutima. Ntabwo ushobora kuba umukobwa w’umuco utavuga u Rwanda. Mutarame u Rwanda, mwange abarutaramana. U Rwanda ruruta ikamba ariko iyo urukoreye ruguha ikamba".

Banasuwe kandi na komiseri wungirije muri Community Policing, ACP Rose Muhisoni, yaganirije ba Nyampinga ku ruhare rw’umwari mu gucunga umutekano we n’uw’abandi.

ACP Rose Muhisoni
ACP Rose Muhisoni

Ku bijyanye no kwicungira umutekano cyangwa kuwucungira abandi, ACP Muhisoni yavuze ko bikorwa umuntu yirinda agakungu n’abakora ibyaha, kwitwararika, gutangira amakuru ku gihe no gutungira agatoki inzego z’umutekano abashobora guhungabanya umutekano.

Umuyobozi mukuru w’inteko y’Umuco, Amb Robert Masozera, yasuye abo bakobwa, abaganiriza ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Yabagaragarije ko umurage w’Abanyarwanda ugizwe n’indangagaciro z’umuco w’u Rwanda ari zo: gukunda igihugu no kugira ubupfura, kunga ubumwe no gukunda umurimo.

Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru w'Inteko y'Umuco
Amb Robert Masozera, Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco

Abakobwa kandi basuye urwibutso rwa Ntarama ruri mu Karere ka Bugesera, babwirwa amateka ya Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 i ntarama, ahashyinguye abarenga 5000. Bose uko ari 20 nta n’umwe wari waravutse mu 1994.

Basuye urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera
Basuye urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka