Mu gihe hategerejwe amabwiriza mashya ashobora gutuma bimwe mu bikorwa birimo na shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru bisubukurwa, Ferwafa yamenyesheje abanyamuryango amabwiriza y’inyongera azifashishwa.
Muri ayo mabwiriza mashya ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, hagaragaramo ibihano bikomeye birimo gukurwaho amanota ndetse no kuba ikipe yasubizwa mu cyiciro cya kabiri.

Bimwe mu bihano FERWAFA yateganyije ku batazubahiriza amabwiriza
Kudapimisha abakinnyi n’abandi bakozi (staff echnique) mbere y’umukino nk’uko biteganyijwe n’amabwiriza ni uguterwa mpaga y’ibitego 2-0
Umukomiseri uzagaragaraho ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe azahagarikwa imyaka itanu
Umukozi wa FERWAFA wagaragayeho ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe azirukanwa mu kazi, ariko iki gihano cyemezwa na Komite Nyobozi ya FERWAFA
Gukererwa gutanga ibisubizo bya Rapid Test ku munsi w’umukino mu gihe giteganywa n’amabwiriza, ni ugutanga ihazabu y’ibihumbi 200 Frws.
Igihe hadakoreshejwe imodoka abakinnyi bajya ndetse banava mu myitozo no ku mukino: Ihazabu ya 200,000 Frw ku nshuro igikorwa cyakozwe
Gusohoka k’umwe mu bakinnyi n’undi mukozi (staff technique) umwihererero akawugarukamo adakoze PCR test: Ihazabu ya 500,000 Frw no kutitabira imikino ibiri
Kurenga ku biteganyijwe mu ngingo ya 6 y’amabwiriza y’inyongera yo kwirinda Covid-19 mu gihe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere: Ihazabu ya 500,000 Frw
Kurenga ku biteganyijwe mu ngingo ya 7 y’aya mabwiriza y’inyongera yo kwirinda Covid-19 mu gihe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere: Ihazabu ya 200,000 Frw
Ikipe izagaragaraho uburiganya bugamije kwica aya mabwiriza bikagaragazwa n’inzego zibishinze, izahagarikwa muri uwo mwaka w’amarushanwa kandi yazagaruka igahera mu cyiciro cya 2
Kutagira uburinzi aho umwiherero w’ikipe uri kubera: Ihazabu ya 500,000 Frw ku nshuro byagaragaye ko nta burinzi buhari
Kutamenyekanisha ku gihe umukozi ushinzwe ibya Covid-19 mu ikipe (Covid-19 officer):Ihazabu ya 100,000Frw
Undi muntu wese mu barebwa n’amategeko n’amabwiriza bya FERWAFA wagaragaraho ibikorwa by’ubufatanyacyaha mu kutubahiriza aya mabwiriza n’andi ashyirwaho n’inzego zibishinzwe: Ihazabu ya 200,000 Frw no guhagarikwa igihe kigenwa na Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire hagendewe ku buremere bw’ikosa

National Football League
Ohereza igitekerezo
|