Kuva muri 2005 ni ubwa mbere Messi na Ronaldo batazagaragara muri 1/4 cya UEFA Champions League
Amakipe ya FC Barcelone ikinamo igihangange Lionel Messi na Juventus ikinamo Cristiano Ronaldo yasezerewe mu mikino ya 1/8 cy’irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’i Burayi (UEFA Champions League).

Ikipe ya FC Barcelone yasezerewe mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021 nyuma yo kunganya na Paris St-Germain yo mu Bufaransa igitego kimwe ku kindi. Ni mu gihe mu mukino ubanza Paris St-Germain yari yanyagiye FC Barcelone iwayo muri Esipanye ibitego bine kuri kimwe.
Ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani yasezerewe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021 nyuma yo gutsinda Porto yo muri Portugal ibitego bitatu kuri bibiri hakarebwa ibitego byo hanze kuko ikipe ya Porto yari yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wabereye muri Portugal. Igiteranyo cyose cyabaye ibitego bine kuri bine ariko Porto ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.

Umukino wa Paris St-Germain yakiriye FC Barcelone wari witezwe na benshi kuko abafana ba Barcelone bavugaga ko ikipe yabo ishobora gutsinda ibitego bine ku busa igakomeza , cyangwa igakora nk’ibyo yakoze muri 2017 aho mu mukino ubanza yatsinzwe ibitego bine, mu mukino wo kwishyura igatsinda PSG ibitego bitandatu kuri kimwe, ibyiswe ‘La Montada’.
Ikipe ya Paris St-Germain yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 31 kuri Penaliti yari ikorewe Mauro Icardi maze Mbappe yinjiza neza iyo Penaliti. Nyuma y’iminota itandatu, ku munota wa 37, FC Barcelone yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Lionel Messi ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya Kabiri FC Barcelone yaje kubona penaliti yakorewe Antoine Griezman maze Lionel Messi ayiteye umunyezamu Keylor Navas ayikuramo, umukino urangira utyo Paris St-Germain ikomeza ku giteranyo cy’ibitego bitanu kuri bibiri.
Uko imikino ya 1/8 yagenze:
Kuwa Kabiri tariki ya 09 Werurwe 2021
– Borussia Dortmund 2 – 2 Sevilla
– Juventus 3 – 2 FC Porto
Ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021
Liverpool 2 – 0 RasenBallsport Leipzig
Paris Saint-Germain 1 – 1 Barcelona
Indi mikino ya 1/8 iteganyijwe mu cyumweru gitaha:
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021
22:00 Manchester City ? - ? Borussia Moenchengladbach
22:00 Real Madrid ? - ? Atlanta
Ku wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe
22:00 Bayern Munich ? - ? Lazio
22:00 Chelsea ? - ? Atletico Madrid
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|