SKOL yazirikanye uburinganire isaranganya amahirwe abakozi bayo

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), rwiyemeje guteza imbere uburinganire mu bakozi barwo rubasaranganya amahirwe ahari mu byiciro byose.

Buri tariki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

N’ubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), buvuga ko muri gahunda zabwo bwiyemeje guteza imbere uburinganire bw’abakozi barwo, bukabasaranganya amahirwe aboneka mu byiciro bitandukanye.

Bwagize buti “Tuzi ko gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubufatanye atari ikintu cyiza cyo gukora gusa, ahubwo bifitanye isano n’ubucuruzi bwacu.”

Bwakomeje bugira buti “Iyi mihigo yahujwe n’indangagaciro n’imyizerere y’ikigo cyacu cyane ko uyu munsi cyakira buri wese tutitaye k’uwo ari we, yaba umugabo cyangwa umugore, icyiciro arimo, ibara ry’uruhu n’aho dukomoka. Ibyo bisobanuye kubakira kuri byombi haba aho abakozi bakorera hose, no guteza imbere icyo twita ubutwari mu bikorwa byacu hamwe n’abakunzi b’ibinyobwa byacu dukorera.”

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n'uruganda ayobora
Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, anywa ku mazi yakozwe n’uruganda ayobora

SKOL ivuga ko kandi n’ubwo hari ahakigaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu bigo bitandukanye, mu mikorere yayo, abakozi bose bafatwa kimwe ndetse bigakorwa hagendewe ku buryo buzwi bwashyizweho.

Yagize iti “N’ubwo ubusumbane bukigaragara mu bigo bimwe, twe twahisemo uburinganire mu kazi kacu. Ibi bishimangirwa n’ikipe ishinzwe abakozi ishyiraho amategeko ngenderwaho kugira ngo abantu bose bamenye ko bahabwa amahirwe angana ndetse abakozi bagafatwa kimwe igihe cyose haba mu guhabwa akazi cyangwa igihe bamara mu kazi.”

Yakomeje igira iti “Mu bice byose by’akazi, nko gushaka abakozi bashya, gutanga amasoko, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera, SBL ikora ku buryo abakandida batoranywa hagendewe ku bushobozi bwabo n’ubunararibonye bafite.”

“Nta na hamwe hashingirwa ku gitsina, imyaka, imyizerere ishingiye ku idini cyangwa ibindi byose bifitanye isano, amategeko n’indangagaciro zayo bibuza, bigenderwaho mu gutoranya umukandida mu bandi.”

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA. Rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga bashyize hanze vuba, ibi byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho neza dukorera irubavu mu ntara yiburengera zuba twabasabaga ko bikunze mwaza dushyiriraho kurya tugurana amakesi mugihe tugiye kurangura kuko harigihe umuntu abura inzoga zubwoko ashaka kandi afite Andi makesi ya Skol yakagombye gutanga bakamuha ubwo ko ashaka.murakoze nimbona aringombwa muzabidufashemo tubaye tubashimiye kuri service nziza mukomeje kutugezaho.

ZABAYO SAMUEL yanditse ku itariki ya: 6-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka