Abakora muri Hoteli zizakira abazitabira #CHOGM2021 bakingiwe #COVID19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 harimo abakorera mu ma Hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya #CHOGM2021.

Mu bandi bakingiwe harimo abatwara abagenzi kuri moto, abakora mu mavuriro yigenga n’abageze mu zabukuru.

Mbere yaho ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 mu Rwanda hakingiwe ababarirwa mu bihumbi icyenda, buzuza umubare w’abagera ku bihumbi 230 bari bamaze gukingirwa mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka