Abakorera mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali barimo gukingirwa Covid-19

Gahunda yo gukingira Covid-19 yakomereje mu nyubako y’isoko rya Nyarugenge izwi nka Kigali City Market kuri uyu wa gatanu, aho abakozi n’abacuruzi barenga 240 bakingiwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Muhima, Dr Nkubito Pascal.

Abakorera mu masoko ya Kigali barimo gukingirwa Covid-19
Abakorera mu masoko ya Kigali barimo gukingirwa Covid-19

Dr Nkubito avuga ko n’ubwo gahunda itari burangire kuri uyu wa Gatanu, hazagenwa ikindi gihe cyo gukomeza gukingira abantu bose bakorera n’abacururiza muri uwo mujyi.

Agira ati "Aha hantu harakwiye gukorerwa ikingira kuko murabona ko hari uruhurirane rwa serivisi zitandukanye kandi abantu ni benshi, iki gikorwa rero kizakomeza n’ikindi gihe".

Umucuruzi w’ibijyanye n’imitako (decoration) mu Isoko rya Nyarugenge (KIC), Birori Diane, avuga ko gukingirwa Covid-19 bishyira buri wese mu mutuzo wo kumva ko nta muntu yakwanduza cyangwa wamwanduza Covid-19.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarurembo ubarizwamo isoko rya Nyarugenge, Rutagarama Bobette na we yakomeje ashimangira ko kuba abakorera i Kigali bakingiwe bizabahesha icyizere cyo gukomeza imirimo yabo nta mpungenge.

Mme Rutagarama yagize ati "Abacuruzi twari twarabahaye amabwiriza yo gutambika akagozi aho abakiriya batagomba kurenga, kwambara agapfukamunwa no guhana intera, kuba rero haje urukingo biradufasha guha icyizere abatugana muri uyu mudugudu".

Mu isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo naho igikorwa cyo gukingira abarikoreramo Covid-19 nabo cyabagezeho, bikaba byari biteganyijwe ko hakingirwa abagera kuri 300 kuri uyu munsi wa mbere wo kubagezaho iyo serivisi.

Mu isoko ry’Inkundamahoro muri Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge naho abahakorera bakingiwe Covid-19, bikaba byari biteganyijwe ko hakingitrwa abagera kuri 600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka