Urukiko rwemeje ko Rusesabagina akomeza gufungwa

None ku wa Gatatu tariki ya 10 Werurwe 2021, Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya mipaka, rwemeje ko Paul Rusesabagina akomeza kuburana afunze.

Mu gufata uwo mwanzuro, urukiko rwatesheje agaciro impamvu zose zatanzwe na Rusesabagina zirimo gufatwa no gufungwa binyuranyije n’amategeko ndetse no kuba yarashimuswe azanwa mu Rwanda.

Urukiko rwemeje ko nta burenganzira umuburanyi yavukijwe bityo akomeza kuburana afunze, Rusesabagina akaba yahise ajuririra icyo cyemezo.

Ubwo aheruka mu Rukiko, Rusesabagina yagaragaje inzitizi ko ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi akaba yarahazanywe ashimuswe, asaba urukiko kubahiriza uburenganzira bwe agafungurwa.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka