Rusesabagina n’abamwunganira basabye guhabwa amezi 6 yo kwiga dosiye

Rusesabagina Paul n’abamwunganira barasaba urukiko ko bahabwa amezi nibura atandatu (6) kugira ngo babashe kwiga dosiye no kuyumva neza, mbere yo kuyiburana mu mizi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba.

Mu gutangira iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yavuze ko uruhande rwa Rusesabagina rwanditse rusaba ko nanone urubanza rwasubwikwa kubera impamvu zitandukanye.

Muri izo mpamvu harimo ko bifuza ko Paul Rusesabagina yabasha kubona umwanya n’ibikoresho bihagije byamufasha gutegura kwiregura kwe.

Me Jean Felix Rudakemwa umwunganira yavuze ko ibyo urukiko rwasabye gereza ya Mageragere gukemura mu rwego rwo korohereza Rusesabagina kubasha kwiregura bitakozwe, bityo bagasaba ko byabanza bigakorwa.

Urukiko rwari rwavuze ko Paul Rusesabagina akwiye guhabwa uburyo bumworohereza dosiye ye, bityo ko akwiye guhabwa mudasobwa irimo dosiye ye, kandi gereza ikamuha igihe gihagije cyo kwiga dosiye.

Hari hagaragajwe kandi ko hari dosiye ze zifatirwa, icyo gihe nab wo urukiko rwari rwasabye ko impapuro Rusesabagina ahererekanya n’abamwunganira zitajya zifatirwa.

Rusesabagina na we yagaragaje ko atarabasha gusoma dosiye ye yose kubera ubunini bwayo cyane ko avuga ko ihuriyemo abantu 21, akaba asaba igihe cyo kuyiga neza no kuyiganiraho n’abamwunganira, hanyuma akazabona kuburana.

Me Rudakemwa kandi yanibukije Urukiko ko umukiriya we yari yarasabye kunganirwa n’abavoka babiri baturutse mu Bubiligi ariko akabyangirwa kandi amategeko abimwemerera ko akwiye kunganirwa n’abo yihitiyemo.

Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko imigirire yose ya Rusesabagina n’abamwunganira mu mategeko igamije gutinza urubanza, kuko umwanya watanzwe uhagije kandi uteganywa n’amategeko, kuba Rusesabagina yize dosiye ye.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka