
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021, urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasubukuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte, Nsengimana Herman n’abandi bantu 18 bose baregwa ibyaha binyuranye bifitanye isano n’iterabwoba.
Mu gutangira iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yavuze ko uruhande rwa Rusesabagina rwanditse rusaba ko nanone urubanza rwasubwikwa kubera impamvu zitandukanye.
Muri izo mpamvu harimo ko bifuza ko Paul Rusesabagina yabasha kubona umwanya n’ibikoresho bihagije byamufasha gutegura kwiregura kwe.
Me Jean Felix Rudakemwa umwunganira yavuze ko ibyo urukiko rwasabye gereza ya Mageragere gukemura mu rwego rwo korohereza Rusesabagina kubasha kwiregura bitakozwe, bityo bagasaba ko byabanza bigakorwa.
Urukiko rwari rwavuze ko Paul Rusesabagina akwiye guhabwa uburyo bumworohereza dosiye ye, bityo ko akwiye guhabwa mudasobwa irimo dosiye ye, kandi gereza ikamuha igihe gihagije cyo kwiga dosiye.
Hari hagaragajwe kandi ko hari dosiye ze zifatirwa, icyo gihe nab wo urukiko rwari rwasabye ko impapuro Rusesabagina ahererekanya n’abamwunganira zitajya zifatirwa.
Rusesabagina na we yagaragaje ko atarabasha gusoma dosiye ye yose kubera ubunini bwayo cyane ko avuga ko ihuriyemo abantu 21, akaba asaba igihe cyo kuyiga neza no kuyiganiraho n’abamwunganira, hanyuma akazabona kuburana.
Me Rudakemwa kandi yanibukije Urukiko ko umukiriya we yari yarasabye kunganirwa n’abavoka babiri baturutse mu Bubiligi ariko akabyangirwa kandi amategeko abimwemerera ko akwiye kunganirwa n’abo yihitiyemo.
Ubushinjacyaha bwo bugaragaza ko imigirire yose ya Rusesabagina n’abamwunganira mu mategeko igamije gutinza urubanza, kuko umwanya watanzwe uhagije kandi uteganywa n’amategeko, kuba Rusesabagina yize dosiye ye.
Inkuru zijyanye na: Rusesabagina
- Hari aho tutanyuzwe nk’Ubushinjacyaha - Ruberwa Bonaventure
- Nsabimana Callixte ni we wenyine wagabanyirijwe igihano mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rw’Ubujurire rwahamije Rusesabagina, Nsabimana na Nizeyimana ibyaha byo gukora iterabwoba
- Isomwa ry’urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ryimuwe
- Urukiko rwifuje ibirenze ubuhamya na raporo by’abaregera indishyi mu rubanza rw’abareganwa na Rusesabagina
- Nsabimana Callixte ureganwa na Rusesabagina arasaba Urukiko kwita ku kuba yarafunzwe agiye gukora ubukwe
- Abaregwa hamwe na Rusesabagina ntibaburanye kuri uyu wa Gatanu
- Ubushinjacyaha na MRCD-FLN bakomeje impaka, Nsabimana aracyasaba kurekurwa
- Ubushinjacyaha burasabira Rusesabagina na Nizeyimana gufungwa burundu
- Nsabimana Callixte ngo ntiyishimiye gufungwa mu gihe hari uwayoboye ibitero bya FLN utarafunzwe
- Rusesabagina ntiyitabye urubanza rw’ubujurire
- Indishyi Rusesabagina n’abandi bo muri FLN basabwa zizava he?
- Dore ibihano byahawe buri wese mu bareganwa na Rusesabagina
- Urukiko rwahamije Rusesabagina na Nsabimana icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Urubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be ruragana ku musozo: Bimwe mu byaruranze
- Ese itangazamakuru mpuzamahanga ryaba ryaragize uruhare mu gukorana na FLN?
- Ibimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu bikorwa bya gisirikare bya FLN
- Uko MRCD ya Rusesabagina yitiriye u Rwanda ibitero byahitanye abantu mu Majyepfo
- Nikuzwe Simeon ureganwa na Rusesabagina yanze umwunganizi we ahitamo kwiburanira
- Nsabimana Callixte yongeye gutakambira urukiko n’Umukuru w’igihugu
Ohereza igitekerezo
|