Ubumuga bw’uruhu ntibwamuhagarikiye inzozi zo kuba icyamamare mu muziki

Patrick Mazimpaka ufite ubumuga bw’uruhu avuga ko akaga yahuye nako mu mikurire ye yatewe n’ubwo bumuga, katahagaritse inzozi ze zo kuzaba icyamamare muri muzika.

Patrick Mazimpaka afite inzozi zo kuzaba icyamamare mu muziki
Patrick Mazimpaka afite inzozi zo kuzaba icyamamare mu muziki

Patrick yasobanuye uburyo yakuze se atamwemera kubera ubwo bumuga bw’uruhu yavukanye. Ati “Yigeze gushaka no kutugurisha bamuhaye miliyoni ebyiri arabyemera, twagize amahirwe mama araturinda”.

Yavuze ko kuba afite ubumuga bitamubuza kugira inzozi ze zo gukomera muri muzika kandi akaba abona azazigeraho.

Ati “Mu nzozi zanjye mba numva nzaba umuhanzi ukomeye kandi mpuzamahanga, uko mbibona nta kizabimbuza ninkomeza gukora”.

Patrick Mazimpaka yaririmbye mu ndirimbo yitwa ‘Njye nawe’ ya Clarisse Karasira, akaba ariyo ndirimbo ya mbere asohoye kuri album ye yise “Inganzo y’umutima”.

Niyo Bosco we ufite ubumuga bwo kutabona umaze kumenyekana mu bahanzi nyarwanda, yifuza kubona abandi bafite ubumuga nkawe ariko bafite impano.

Niyo asanga kuba abantu bafite ubumuga ariko bafite impano, bagakwiye gufatanya n’abandi aho gusubizanya inyuma.

Agira ati “Kuzimya inkono y’undi ntibituma iyawe ishya vuba, njye mbona aho gusenyana ahubwo twafatanya twese tukarushaho gutera imbere. Yaba ari abanyempano bafite n’abadafite ubumuga twese tugomba gushyira hamwe”.

Niyo Bosco aherutse gusohora indirimbo nshya ari kumwe na Aline Gahongayire yitwa ‘Izindi mbaraga’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka