BRD yasobanuriye abanyeshuri ibyerekeranye n’imitangire ya Buruse

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), ishami ryayo rishinzwe inguzanyo z’abanyeshuri, yageneye abanyeshuri bigira ku nguzanyo ya Leta itangazo ribasobanurira imitangire ya Buruse n’imikoreshereze yayo.

Ni itangazo ryasohotse ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho abenshi mu banyeshuri batanyuzwe n’uburyo buruse ibageraho, bagaragaza ko hari ubwo bacikanwa bitewe n’amakosa yakozwe muri raporo itangwa n’amashuri bigamo, bikagira ingaruka kku myigire ya bamwe.

Ni itangazo rireba abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda n’abiga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, aho ribibutsa ko uhabwa buruse ari ugaragara ku rutonde rwatanzwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) n’urutonde rwa Kaminuza bigamo.

Iryo tangazo kandi ryagarutse ku mwihariko ku nguzanyo ya Werurwe 2021, aho rivuga ko abahawe inguzanyo ari abari ku rutonde rwa Kaminuza y’u Rwanda no mu Ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, rugaragaza ko abahawe inguzanyo ari abari ku ishuri mu kwezi kwa Werurwe 2021.

Muri iryo tangazo BRD iributsa ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri rikuru ryigisha Ubumenyingiro n’ikoranabuhanga, ko isaba inguzanyo igendeye ku banyeshuri basohotse ku rutonde rw’ayo mashuri.

Iryo tangazo riributsa kandi ko BRD idatanga inguzanyo y’amezi 10, ahubwo ko itanga inguzanyo ijyanye n’igihe umunyeshuri ari ku ishuri hagendewe ku ngengabihe yemejwe n’Inama nkuru y’Uburezi (HEC), iyo buruse igatangwa gusa mu gihe umunyeshuri ari kwiga mu rwego rwo kumufasha mu myigire ye no mu mibereho.

Muri iryo tangazo rya BRD, abanyeshuri baributswa ko mu kwishyura buruse bahawe, hishyurwa amafaranga yatanzwe ku munyeshuri gusa, ni ukuvuga umubare w’amezi yahawe.

BRD ikaba ikomeje gusaba abanyeshuri baba baracikanwe ntibabone buruse yo muri Werurwe 2021 kandi bari kwiga, kwegera ubuyobozi bwa Kaminuza kugira ngo bakemurirwe ikibazo nibiba ngombwa boherezwe ku mugereka.

Nyuma y’uko iri tangazo risohotse, abenshi mu banyeshuri bagaragaje ibibazo binyuranye ku mitangire ya buruse, aho mu butumwa bwabo bakomeje gutunga agatoki Kaminuza n’amashuri makuru yigisha Ubumenyingiro n’ikoranabuhanga bigamo, bayashinja gutanga ibyangombwa bituzuye bikabaviramo kudahabwa buruse zabo uko byagakwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mutubarize buruse zemerewe abarimu ago zaheze Dore abandi banyeshuri bagiye gutangira

Alias yanditse ku itariki ya: 15-04-2021  →  Musubize

mutuvuganire izi ngufuri zive kuri self declaration rwose , kuko 26 march ni vuba. ntamwirondoro wajyamo keretse ID na PHONE.

TUYISABE AMIEL yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

ko deadline ari le 26 mar 2021,hakaba hari ingufuri zifunze kuri self declaration. zizahava gute?

urugero:surname imbere hari padlock. n’ahandi hose ni uko bimeze. mumvuganire.

TUYISABE AMIEL yanditse ku itariki ya: 21-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka