Gukingira Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame byabereye ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali, bakaba bakingiwe nyuma yaho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira Abanyarwanda Covid-19 mu gihugu cyose kandi kikaba gikomeje.
Ku itariki 3 Werurwe 2021 ni bwo mu Rwanda hageze inkingo zisaga ibihumbi 300, zaje biciye muri gahunda yiswe Covax y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), igamije gusaranganya inkingo ku batuye isi bo mu bihugu byose, zikaba zahise zikwirakwizwa mu turere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|