Yafatanywe udupfunyika 2,650 yaduhishe muri bafure za Radio

Umugabo witwa Nyabyenda Alphonse ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cyo gutunda ibiyobyabwenge. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko, yafatiwe mu mujyi wa Musanze mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021, yahishe udupfunyika 2,650 tw’urumogi muri bafure za Radio.

Nyabyenda Alphonse yafatiwe mu mujyi wa Musanze avanye urumogi mu Karere ka Nyabihu arujyanye i Kigali
Nyabyenda Alphonse yafatiwe mu mujyi wa Musanze avanye urumogi mu Karere ka Nyabihu arujyanye i Kigali

Nyuma y’amasaha make amaze gufatwa, RIB yamweretse itangazamakuru. Nyabyenda Alphonse wagaragaraga akanumvikana mu mvugo isa n’aho ibyamubayeho ntacyo bimubwiye, yamereye itangazamakuru ko urumogi yafatanywe yari arukuye mu Karere ka Nyabihu arujyanye i Kigali.

Yagize ati: “Ntabwo ubu bucuruzi bw’urumogi nari nakabugize ubw’umwuga kuko nari maze iminsi mike mbutangiye, najyaga ndurangura nkajya kurucuruza ahantu hatandukanye. Uru bamfatanye nari ndukuye i Nyabihu ndujyanye i Kigali, uko nafashwe nanjye simbizi, ni nk’impanuka imbayeho. Gusa kuba mfashwe nta gihombo mfite, nta n’icyo bintwaye”.

Imbere muri bafure ebyiri ziringaniye za Radio, ni ho utwo dupfunyika twatahuwe duhishe. Nyabyenda yemera ko yatundaga ibiyobyabwenge akoresheje amayeri atandukanye ariko atemeye gutangariza itangazamakuru. Ndetse ngo yabikoraga abizi neza ko ari icyaha.

Yagize ati: “Ndemera ko uru rumogi nafatanywe ari urwanjye, kandi kubitunda gutya ni igitekerezo cyanjye bwite, nabikoraga nzi neza ko bitemewe. Igisigaye ni uko amategeko akora ibyayo ngahanwa, none se narenzaho ikindi kihe nyine?”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yatangaje ko uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bw’abaturage n’inzego zifatanya kurwanya ibyaha. Yibukije abantu ko amayeri yose akoreshwa mu gutunda urumogi n’ibindi bifitanye isano na byo yamenyekanye kandi ababifatirwamo bahanwa bikomeye.

Yagize ati: “Uyu mugabo yari yagerageje guhisha utwo dupfunyika tw’urumogi muri bafure yibwira ko adafatwa. Nyamara twibutsa abantu ko twe n’inzego zishinzwe kurwanya ibi byaha twamaze kumenya amayeri yose akoreshwa mu gutunda ibiyobyabwenge. Ubwenge, ubushobozi, ubufatanye ndetse n’ubushake bwo kurwanya ibi biyobyabwenge burahari kandi twiteguye kubukoresha igihe cyose dutahura ababikora bakabihanirwa”.

Yongeyeho ko iperereza rigiye gukomeza, kugira ngo abandi bafatanyije na we bafatwe. Yagize ati: “Iperereza rirakomeza, kugira ngo dutahure n’abandi bafatanya kuko nk’uyu aba afite aho yabikuye, uwabimuhaye na we afite ahandi yabikuye; urwo ruhererekane rwose ruba rugomba kumenyekana bagafatwa bakaryozwa ibi byaha. Inama tugira abantu ni uko babivamo, kuko ibihano biremereye kandi RIB ntituzadohoka kurwanya kubirwanya”.

Udupfunyika tw'urumogi Nyabyenda yafatanywe uko ari 2,650 yari yadupakiye muri bafure ebyiri za Radio
Udupfunyika tw’urumogi Nyabyenda yafatanywe uko ari 2,650 yari yadupakiye muri bafure ebyiri za Radio

Umuvugizi wa RIB ahamagarira abantu kudafata iki cyaha nk’ikintu cyoroheje, kuko iteka rya Minisitiri w’ubuzima, rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, bishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye ku rwego rumwe na za kokayine, heroyine n’ibindi. Bityo ufatiwe mu gikorwa icyo aricyo cyo gifitanye isano n’urumogi nko kuruhinga, kurutunda, kurucuruza, kurubika cyangwa kurugurisha mu gihugu, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahabwa igihano cyo gufungwa burundu.

Yagize ati: “Abantu bose bishora muri ibyo bikorwa, bumve ko ibihano biremereye bibategereje. Tubaburira tubasaba ko bibaye byiza babivamo”.

Nyabyenda Alphonse uri mu maboko ya RIB Station ya Muhoza mu Karere ka Musanze, akaba akomoka mu Ntara y’Amajyepfo. RIB yatangaje ko ahita akorerwa dosiye igashyikirizwa Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi ni imitwe ndabarahiye, kubona basigaye banarutwara mu mizindaro ya radio, nzaba mbarirwa da.

Rwema yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ubwo ayo mafoto mwakoresheje niyi?
Gusa ahanwe rwose ibyo nibyo byagiriza urubyiruko

Mporana yanditse ku itariki ya: 11-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka