Bobi Wine yongeye guhamagarira abanya Uganda kwigaragambya

Robert Kyagulanyi wamenyekanye ku mazina rya Bobi Wine, mu nama idasanzwe yagiranye n’abarwanashyaka be ndetse n’abanyamakuru, yongeye guhamya ko ari we watsinze amatora yabaye muri Mutarama 2021, aho ngo yagize amajwi 54% naho Museveni watangajwe ko ari we watsinze, yari yabonye 38%.

Avuga ko Perezida Musaveni yafatanije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Uganda bakamwambura intsinzi, akaba ari yo mpamvu asaba abaturage bose kwitabira imyigaragambyo y’amahoro, bamagana ubwo bujura.

Boby Wine yavuze ko bagiye kwigaragambya basaba ibintu bine, muri byo harimo gusaba ko Museveni amusubiza intsinzi kuko yari yatowe ku bwiganze bw’abaturage, bityo benshi ngo bakaba bamushyigikiye.

Ikindi ngo ni uko abaturage bakwigaragambya basaba ubutegetsi bwa Uganda guhagarika ishimuta rikomeje gukorerwa benshi mu batavuga rumwe nabwo, kandi basaba ko bwarekura imfungwa za politiki vuba.

Paul Bukenya, umuvugizi w’Akanama gashinzwe amatora muri Uganda, yatangarije ijwi rya Amerika ko ibyo Bobi Wine avuga nta shingiro bifite. Yagize ati: ‘’Komisiyo ishinzwe amatora niyo yonyine yemerewe gutangaza ibyavuye mu matora kandi iby’amatora byararangiye kandi byakurikije amategeko. Iyo mibare itangwa iturutse ahandi ntacyo nyiziho, ntacyo nayivugaho. Kandi utanyuzwe n’ibyavuye mu matora, hari inzego zemewe n’amategeko agana zikamurenganura”.

Nyuma y’aho yemerewe gusohoka mu rugo rwe, aho yafungiwe amajwi akimara gutangazwa, Bobi Wine yahise atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga, nyuma agikuramo kuko ngo yaje gusanga urwo Rukiko rubogamiye ku butegetsi n’ubundi nta butabera azabona, ahitamo kwitabaza urukiko rw’abaturage.

Aha niho yasabye abaturage bose guhaguruka bakigaragambya mu mahoro bamagana ubutegetsi bavuga ko bubakandamiza, akongeraho ko ubwo burenganzira babuhabwa n’ingingo ya 29 y’Itegeko nshinga.

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, zivuga ko ziteguye guhangana no kuburizamo iyo myigaragambyo, cyane ko ngo abantu babujijwe guteranira hamwe ari benshi mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka