Urubanza rwa Rusesabagina n’abo bareganwa rurasubitswe

Urukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rusubitse urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, kubera ibura rya bamwe mu bunganizi mu mategeko, rubategeka ko baboneka mu iburanisha ry’ejo.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’ubusabe bw’ababuranyi batunganiwe harimo Rusesabagina wunganirwa na Me Rudakemwa Jean Félix, kikaba gifatiwe mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021.

Akigera mu rukiko, Rusesabagina yarusabye gusubika iburanisha kubera ko umwunganizi we atabonetse kuko bumvaga ko kuba barajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko kirebana no kuvanaho icyemezo kimufunga by’agateganyo, urubanza rutari buburanishwe kandi yabivuganyeho n’umwunganizi we Me Rudakemwa.

Ubushinjacyaha nabwo bukaba bwasabye ko urubanza rwasubikwa kubera inyungu z’ubutabera, kuko urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe n’izindi zikaba zisobekeranye kandi akaba ari uburenganzira bwe bwo kunganirwa.

Ni mu gihe kandi bamwe mu baburanyi basabaga ko urubanza rwaburanishwa kuko uburenganzira bwa Rusesabagina butagomba kubangamira ubwabo.

Urukiko rumaze kubona ko hari n’abandi baburanyi batunganiwe, rugashingira ku ngingo ya 29 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, rushingiye kandi ku ngingo ya 14 y’amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na Politiki ndetse n’iya 126 yerekeranye n’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ziteganya ibijyanye n’uburenganzira ku butabera buboneye no kunganirwa.

Urukiko rwasanze urubanza rugomba gusubikwa kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ababuranyi batunganiwe.

Urukiko kandi rwasanze iburanisha rigomba gukomeza ejo ku wa gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 kugira ngo ababuranyi bose bazabe bafite ababunganira.

Urukiko rwategetse ko abavoka batitabiriye iburanisha ry’uyu munsi kuwa Kane tariki 11 Werurwe 2021, bagomba kuboneka mu iburanisha ryari risanzwe riteganyijwe ejo ku wa Gatanu saa mbiri n’igice za mugitondo (8:30).

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka