Burera: Abo muri santere zegereye umupaka ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa

Abakorera muri santere z’ubucuruzi zo mu mirenge yegereye imipaka mu Karere ka Burera, ngo ntibagikora ingendo ndende bajya gushaka ibicuruzwa kure, bitewe n’uko abikorera bo muri aka Karere bagera kuri 76 bishyize hamwe, bakora Ikigo gishinzwe kuhakwirakwiza ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kandi ku giciro gito.

Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make
Ibi ni ibicuruzwa byamaze kugurirwa ku ruganda bijyanywe muri Burera kugira ngo abaguzi babibone kuri make

Mu mirenge 17 igize Akarere ka Burera, itandatu ni yo ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Ikigo cyitwa Burera Wholesale Traders Ltd cyashinzwe n’abikorera baho, bamaze hafi umwaka umwe batangiye gahunda yo kurangura ibicuruzwa ku giciro cyo ku ruganda, bakabikwirakwiza muri centre z’ubucuruzi zo muri iyo mirenge bihendutse ugereranyije n’ibiciro byo ku yandi masoko.

Ni ibicuruzwa bigizwe na kawunga, umuceri, isukari, amavuta yo kurya, ibikoresho by’ubwubatsi n’iby’isuku. Abaturage bavuga ko iyi gahunda iborohereza kubibona bitabahenze.

Uwitwa Habumugisha Willy wo mu murenge wa Butaro yagize ati: “Kubera guturira umupaka, twakuranye imyumvire y’uko ibintu byose bigurishirizwa mu Buganda biba biri ku giciro cyo hasi. Kuva iyi gahunda yo kutwegereza ibicuruzwa hafi yatangira, twasanze bitandukanye n’uko twabitekerezaga; abantu benshi ntibakirarikira kunyura inzira zitemewe(panya) ngo binjire muri Uganda kubigurirayo, ndetse na babandi batundaga magendu yabyo babyinjiza mu Rwanda bacitse intege, kuko ubu bitwegereye kandi ku giciro gito”.

Abikorera nibura buri byumweru bibiri, bagurira ibicuruzwa ku nganda zo mu Rwanda bakorana na zo bipima hagati ya toni 70 na toni 90 bigakwirakwizwa mu bacuruzi.

Munyembaraga Jean de Dieu ukuriye Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Burera, avuga ko iyi ari gahunda bazakomeza mu buryo bwaguka, uko ubushobozi buzagenda bwiyongera.

Iyi modoka irapakururwa ibicuruzwa bikabanza kubikwa mu bubiko buherereye mu murenge wa Cyanika
Iyi modoka irapakururwa ibicuruzwa bikabanza kubikwa mu bubiko buherereye mu murenge wa Cyanika

Yagize ati: “Kugira ngo bitworohere kwegereza abacuruzi ibicuruzwa mu buryo budasaba gutegereza igihe byabaye ngombwa ko dushyiraho ububiko bikusanyirizwamo bikiva ku ruganda. Hari ubuherereye mu murenge wa Cyanika, Bungwe, hakaba n’ama centre twagiye dushyiraho ububiko buto. Icyo iyi gahunda ifasha abacuruzi ni uko bibageraho bitabasabye kujya kubirangura kure kuko leta na yo iba yadufashije kubona imodoka ibikura muri ubwo bubiko butandukanye bigakwirakwizwa muri za centre z’ubucuruzi. Bigatuma umucuruzi adatakaza igihe cye n’amafaranga y’urugendo, bikamufasha gukora akiteza imbere, na ba baguzi bakabibona bitabahenze kandi bitanabavunnye”.

Icyakora hari ama Centre yo muri aka Karere yegereye umupaka atuwe cyangwa akorerwamo n’abantu bagikora urugendo rurerure bajya mu yindi mirenge gushaka ibyo bicuruzwa, kuko ho iyo gahunda yo kubibegereza itarahagera.

Nk’ubu mu tugari twa Kayenzi, Kiringa na Kabaya mu murenge wa Kagogo hari abahitamo guca ubuyobozi mu rihumye, bakanyura inzira za panya urugendo rubatwara iminota iri hagati y’itanu n’icumi gusa ku buryo abo mu bihugu byombi bambukiranya imipaka yaba abaturuka Uganda cyangwa aberekezayo, nyamara ngo ibicuruzwa babyegerejwe hafi yabo byabarinda urwo rujya n’uruza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka