RIB yafunze umuganga n’umuforomo bakurikiranyweho gutanga ibyangombwa by’ibihimbano

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abantu umunani barimo umuganga, Serugendo Sylvestre na Mukakinani Clothilde nyiri ivuriro “Santé pour Tous”, bakurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.

Aba bose bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe ko batanga ibyangombwa bya muganga (medical certificates) ku babikeneye batarinze bajya aho bakorera ngo basuzumwe. Bose ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha RIB ibivuga, uru rwego ruraburira amavuriro n’abaganga ko bakwiye kwirinda gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri, kuko usibye kuba ari ibyaha bihanwa n’amategeko mu Rwanda, ngo binanyuranyije n’amahame y’ubuvuzi (medical deontology).

Umuvugizi wa RIB, Murangira Thierry yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababihawe no kudahabwa ubuvuzi igihe baba barwaye, ndetse bitesha agaciro ireme ry’ubuvuzi mu Rwanda.

Yagize ati “RIB irasaba amavuriro ndetse n’Abaganga kwirinda gukora ibikorwa byose cyangwa gutanga ibyangombwa bitavugisha ukuri batanga inyandiko zifite amakuru y’ukuri babanje gusuzuma ababikeneye.”

Ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyi ngingo kandi ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mubihugu byateye imbere biremewe kuba wasuzumira umurwayi kuri téléphone surtout muri iki gihe cya covid19

Uwiduhaye yanditse ku itariki ya: 19-01-2021  →  Musubize

ubwo haraza gutangwa RUSWA bafungurwe.
ariko umuvunyi n’izindi nzego kuki muhunga ahatangirwa ruswa mukajya gushakira aho itagaragara neza?

muzarebe iyo umuntu afunzwe, mwibaza ko bariya baturage baba biruka inyuma ya polisi, ubugenzacyaha, ubushinjacyaha baba bari mu biki?
baba bashaka gutanga akantu.

kwizerigihugu yanditse ku itariki ya: 18-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka