Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19

Mu gihe imibare y’abarwara COVID-19 mu Rwanda ikomeje kwiyongera, abashinzwe ubuvuzi bakagaragaza ko habayeho kudohoka mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, abagizweho ingaruka na cyo barwaye cyangwa bapfushije ababo baragira inama abaturage ko badakwiye gusuzugura iyo ndwara.

Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)
Dukuzumuremyi Jean Leonard wakize COVID-19 (ifoto yo mu bubiko)

Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze uherutse gukira iyo ndwara, na Bagabo John uvuka mu Murenge wa Kirehe mu Karere ka Kirehe uherutse gupfusha mukuru we kubera COVID-19, mu buhamya batanze kuri Kigali Today, baranenga abanyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Barabwira umuntu ukerensa iyo ndwara ko yakwitegura guhura n’ibibazo birimo n’urupfu aho bemeza ko ari indwara mbi cyane kandi yica nabi, bagasaba buri wese kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kwirinda icyo cyorezo mu rwego rwo gusigasira amagara aseseka ntayorwe, nyuma y’ibibazo byinshi banyuzemo babitewe na COVID-19.

Dukuzumuremyi Jean Léonard aganira na Kigali Today, yavuze ko ubwo yari i Rubavu ku kazi nyuma y’uko umugore n’umwana we bari i Musanze aho asanzwe atuye, ngo mu gitondo yumvise afite umuriro mwinshi na grippe ariko abifata nk’ibisanzwe kubera ko yari asanzwe arwara grippe. Ngo yagiye mu ivuriro ryigenga ngo basanga arwaye ‘infection’ mu maraso iterwa n’umwanda, ariko ngo ntiyabitindaho akomeza kunywa imiti bari bamuhaye.

Uwo mugabo w’imyaka 31 y’amavuko, ngo yamaze iminsi itanu anywa imiti abonye uburwayi bukomeje kwiyongera ndetse n’umuriro uba mwinshi, agira amakenga ngo ajya kwipimisha COVID-19 hari mu Kuboza 2020.

Bakimupima ngo bamusanzemo COVID-19, asa n’utunguwe ibibazo biramurenga, dore ko ngo ari umuntu utarigeze anyuranya n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda COVID-19.

Ati “Nkimara kwipimisha bakambwira ko ndwaye COVID-19 numvise nihebye, kubyakira biranga numva ubuzima burahindutse kuko nari umuntu wubahiriza amabwiriza yose uko ari 100/100, agapfukamunwa nkambara neza nitwaza umuti wo kwisiga ndetse nta n’ingendo ndende njya nkora. Icyo nabwira abantu ni uko COVID-19 iriho kandi ifata abantu bose, abana, urubyiruko n’abakuze, kandi bamenye ko igihe cyose yaguhitana.

Arongera ati “Nkimara kumva ko ndwaye nagize ubwoba bwinshi nzi ko mpfa, n’uyu munsi umuntu iyo bamubwiye ko ayifite agira ubwoba, ibaze nawe indwara bakubwira ko itagira umuti n’urukingo, nta n’umuti ugabanya ubukana ifite uba utekereza ko ushobora gupfa”.

Jean Léonard avuga ko bahise bamushyira mu kato mu bitaro bya Gisenyi, ngo babonye ko ari koroherwa nyuma y’iminsi 10 bamwohereza mu rugo kwicumbi rye naho ahamaze iminsi 10, bamupimye basanga nta burwayi afite”.

Avuga ko ubwo yari arembye, yageze ubwo yiheba azi ko apfa ndetse bagera aho bamushyira mu byuma bimufasha guhumeka.

Ati “Nari nihebye cyane kuko bageze aho banshyira mu byuma bimfasha guhumeka, urumva ko urupfu rwariho rungera amajanja”.

Uburyo urwaye COVID-19 aba ameze mu mubiri

Mu buhamya bwa Léonard, avuga ko iyo umuntu arwaye akagera aho bamushyira ku byuma bimufasha guhumeka biba biteye ubwoba.

Ati “Nari namaze kwiheba nzi ko ishobora no kunyica, iragufata ikakuvunagura, iguhera mu ngingo, mu mavi, mu rukenyerero, mu ntugu…, ukumva uriremereye ukababara umubiri wose wakwikoraho ukumva ni inyama gusa umeze nk’ikamyo bakugeretseho, iyo wikoraho urabyumva guhumeka bikanga kandi unababara mu gatuza”.

Arongera ati “Mu ijoro COVID-19 iragufata ntusinzire ikakujyana ahandi hantu utazi kandi uri maso, iraryana cyane ni mbi, abantu bakwiye kwirinda kuko njye mbona nararokotse COVID-19 yangejeje ku muryango w’urupfu ni Imana yakinze akaboko”.

Yarayirwaye ariko ntabwo yanduje umuryango we

Avuga ko nubwo yanduye COVID-19, ngo yagize amahirwe akomeye yo kutanduza umuryango we (umugore n’umwana) kubera ko batabaga hamwe kuko we yabaga ku kazi i Rubavu, avuga ko nta n’abandi bantu akeka ko yanduje kuko n’aho yari acumbitse yari mu nzu ya wenyine, ngo ni bake bamenye ko yanduye.

Avuga ko nubwo yakize hari ibisigisigi by’ingaruka yatewe n’icyo cyorezo. Ati “Nakoresheje amafaranga atari munsi y’ibihumbi 100, nawe ibaze kurwarira i Rubavu nta muntu uhazi, abaganga bansabye kujya nywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, nkarya imbuto n’imboga, imiti banteraga na yo narayiguraga nubwo wenda bitampenze kuko nivuriza kuri RAMA, nyuma yo gusanga nakize nakomeje kubabara mu gatuza, ndetse najya kwa muganga ngo bandebere ko nakize burundu bakambwira ko ari ingaruka z’uburwayi ariko ko ngo bizajya bikira buhoro buhoro”.

Aragira abaturage inama ati “Ndabwira urubyiruko cyane nti baca umugani ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo, ntabwo twakagombye gutegereza ko COVID-19 itugeraho kugira ngo twumve impanuro, kandi natwe twayikize biradusaba gukomeza gutanga ubuhamya ndetse na Minisiteri y’Ubuzima igakaza ubukangurambaga. Abantu rero bafite imyumvire ngo COVID-19 ikira vuba, nta n’ikinini bahawe iyo myumvire ni yo igiye gutuma imara abantu”.

Bagabo John yagizweho ingaruka na COVID-19 nyuma y’uko ihitanye mukuru we

Bagabo John uvuka mu Karere ka Kirehe, na we arasaba abantu gukurikiza amabwiriza bahabwa na Leta ajyanye no kwirinda COVID-19 nyuma y’uko mukuru we atinze kwivuza indwara ikagera ubwo imurenga akahasiga ubuzima.

Bagabo John wapfushije mukuru we avuga ko COVID-19 idakwiye gukerenswa (ifoto yo mu bubiko)
Bagabo John wapfushije mukuru we avuga ko COVID-19 idakwiye gukerenswa (ifoto yo mu bubiko)

Ngo mukuru we wari Pasiteri, akimara kumva atameze neza, bagenzi be b’abapasiteri batangiye kumusengera ntiyivuriza ku gihe birangira apfuye.

Agira ati “Ubwo nari nasuye umuryango wanjye i Kirehe kuko nkorera i Kigali, kuri Noheli mukuru wanjye yazindutse afite umuriro ndetse anatengurwa, ku wa Gatandatu akomeza kuremba. Ku Cyumweru abapasiteri bakomeza kumusengera ari nako uburwayi bukomeza kwiyongera, ku wa Gatatu aho kujya mu bitaro ajya muri Farumasi kugura imiti”.

Akomeza agira ati “Iyo miti yayinyweye azi ko ari Malaria bikomeje kwanga bamujyana ku kigo nderabuzima cya Kirehe bamwimurira mu bitaro bya Kirehe, bamupimye basanga arwaye COVID-19, imbangukiragutabara imujyana i Kanyinya igeze i Rwamagana arapfa. Bakimara kumenya ko arwaye COVID-19 Polisi yahise ishyira bariyeri mu gace k’iwacu kugira ngo bapime abo yaba yarabonanye na bo, nanjye wari i Kigali barampimye basanga turi bazima uretse abana be babiri basanganye uburwayi ariko ubu barakize”.

Mu butumwa bwe, arasaba abanyamadini kugira inama abaturage bakajya mu bitaro mu gihe barwaye aho kumva ko amasengesho ahagije. Asaba n’abaturage muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID-19.

Ati “Kuba umuntu yarwara abanyamadini bakavuga ngo bamusengere gusa ntabwo ari byo, kumusengera ni byo ariko na none bakamusengera yagiye no kwa muganga, kuko urumva baramusengeye kandi yitaba Imana, umunsi bamutwaye bajya kumuvuza igihe cyari cyarenze, ni na wo munsi yapfiriyeho, nta bundi bufasha yahawe, icyo nsaba ni uko umuntu wese agomba kumenya ko Covid-19 ihari kandi yica, twubahirize amabwiriza yo kuyirinda”.

Mu Rwanda kugeza tariki 14 Mutarama 2021 abari bamaze kwandura COVID-19 bari 10,316 mu gihe hamaze gupfa 133.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka