Uturere tw’Umujyi wa Kigali mu myanya 5 ya nyuma mu gutanga mituweli

Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.

Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali

Raporo y’itangwa ry’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza y’uyu mwaka aho ugeze ubu, igaragaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya itanu ya nyuma, ngo bikaba bituruka ku myumvire itihuta y’abanyamujyi kuko ngo bakunze kwishyura bitinze.

Umukozi wa RSSB ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli, Gasana Gallican, avuga ko uturere tw’icyaro ari two tuza imbere mu gutanga mituweli, akagaragaza uduhagaze neza ndetse n’utuza inyuma kugeza ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.

Agira ati “Ubwitabire muri rusange bugeze kuri 84%, ni ikigereranyo cyiza. Uturere dutanu turi imbere ni Gisagara igeze kuri 93.7% hakaza Gakenke na 92%, Nyaruguru ifite 91%, Ruhango 90% naho Nyamagabe ikagira 89.9%. Uturere tuza inyuma ni Nyagatare ifite 78%, Gasabo 77.6%, Nyarugenge 77.4%, Rutsiro 73.9%, na Kicukiro ifite 68.4%, bigaragara ko uturere tw’Umujyi wa Kigali turi inyuma”.

Kuba uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma, ngo biterwa n’uko abanyamujyi badahita bumva vuba ibyo basabwa n’ubuyobozi ahubwo bakabikora batinze, nk’uko bisobanurwa na Bahame Hassan, Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza.

Ati “Ibyo si ubwa mbere bibaye kuko mu mujyi kwitabira ikintu runaka ako kanya ntibihita byihuta, gusa bashobora kuza mu myanya ya nyuma ariko umwaka ukarangira baje mu ba mbere, gusa ibyo ntawe byashimisha. Turasaba rero abanyamujyi gutanga mituweli mbere aho gutegereza impera z’umwaka kuko uturere tw’Umujyi wa Kigali duhagaze neza mu bukungu, cyane ko no mu mihigo dukunze kwitwara neza”.

Ati “Uturere tw’icyaro tuza imbere kuko iyo twakiriye amabwiriza ahita agezwa ku baturage byihuse, kandi abaturage bo mu cyaro bagira kumva no kumvira kurusha abanyamujyi. Ibyo bikaba ari byo bituma utwo turere tuza mu myanya ya nyuma”.

Abaturage muri rusange barakangurirwa gukomeza kwishyura mituweli, n’abavuga ko bategereje ibyiciro by’ubudehe bishya bagasabwa kwishyurira ku bisanzwe, nk’uko Gasana abivuga.

Ati “Abaturage turabakangurira gukomeza kwishyura ubwisungane mu kwivuza bagendeye ku byiciro by’ubudehe bisanzwe kuko ibishya twese tukibitegereje. Bihute bishyure kuko indwara idateguza kandi amafaranga atabikika”.

Yibutsa kandi abaturage ko bemerewe kwishyura mituweli mu byiciro bitewe n’uko bagenda babona amafanga, bikaba biri mu rwego rwo kuborohereza.

Ati “Gufasha abaturage ni uko bemerewe kwishyura mu byiciro, ukishyura make make kugeza ku yo ugoma gutanga. Ikindi ni uko nubwo umuryango waba ugeze kuri 75% wemererwa kwivuza ariko nturenza ukwezi k’Ukuboza, nyuma yaho bisaba kuzuza umusanzu 100% kugira ngo mukomeze kwivuza”.

Abaturage kandi baributswa ko no kwishyura ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2021-2022 byatangiye, aho kugeza ubu hari ingo 1,573 zamaze kwishyura uwo musanzu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko buriya ntibyaba biterwa nuko imijyi iturwa cyane n’abakozi bafite ubundi bwishingizi(Rama,sanlam,Mmi....)?

Polo yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka