Abanyamaguru 6 bahitanywe n’impanuka muri Mutarama uyu mwaka

Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abanyamaguru batandatu (6) bapfuye bazize impanuka zo mu muhanda kuva ku itariki 4 kugeza kuri 14 Mutarama uyu mwaka.

Ibyo ni ibitangazwa n’Umuyobozi wungirije w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Teddy Ruyenzi, agasaba abatwara ibinyabiziga cyane cyane abamotari ndetse n’abanyonzi kwitonda kuko ngo ahanini impanuka zabaye ari bo zaturutseho.

Impanuka zabaye muri icyo gihe ni 13, zikaba zarahitanye abantu ndetse zikomeretsa abandi, moto n’amagare ngo bikaza imbere mu byateje izo mpanuka, nk’uko ACP Ruyenzi abigarukaho.

Agira ati “Turebye kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 14 Mutarama 2021, moto zigera ku munani (8) n’amagare atandatu (6) ni byo byagize uruhare mu guhitana ubuzima bw’abantu, aha nkaba mbara mu mpanuka 13 zabaye. Aho mvuze ku mpanuka zahitanye ubuzima bw’abantu simbaze izindi bagiye bakomerekeramo zishobora no kubatera ubumuga budakira”.

Ati “Muri izo mpanuka hari izaturutse kuri bamwe mu bamotari burira imbago (bordure) z’imihanda kandi bazi ko bibujijwe, ni umuco mubi kuko bagomba kurangwa n’ikinyabufura. Hari kandi abadukanye ingeso yo kuzimya amatara nijoro mu gihe bagenda barengeje amasaha yo gutaha, muri izo mpanuka twavuze hari uwagonze ipoto y’amashanyarazi n’uwagonze ikimashini gikora imihanda asanze gihagaze kubera ko yazimije amatara yihisha inzego z’umutekano”.

Moto ziza imbere mu byateje impanuka muri Mutarama uyu mwaka
Moto ziza imbere mu byateje impanuka muri Mutarama uyu mwaka

Abatwara amagare na bo barakangurirwa kubahiriza amategeko abagenga mu rwego rwo kwirinda impanuka kuko ngo hari abayarengaho.

Ati “Abatwara amagare turabibutsa ko bagomba kugendera aho bemerewe, bakambara ingofero zabugenewe ndetse nko muri Kigali ntibarenge aho bemeranyijwe n’ubuyobozi. Bagomba kandi kwirinda gutwara imizigo miremire ituma batabasha kureba inyuma, inashobora gutuma batagenda bisanzuye bikaba byabakoresha impanuka”.

ACP Ruyenzi kandi araburira abatwara ibinyabiziga kandi hari ibyo batujuje, ko muri uyu mwaka bahagurukiwe, haba mu mijyi no mu cyaro hagamijwe gukomeza gukumira impanuka.

Ati “Icyo nabwira abantu bose ni uko uyu mwaka haba ari mu mihanda y’ibyaro haba ari mu mijyi, ko tugiye gukaza igenzura. Hari abamotari batwara ariko batagira za ‘permis’ bivuze ko batazi amategeko y’umuhanda, tuzakora uko dushoboye kose ku buryo abo bantu bava mu muhanda bakabanza kujya kwiga, kandi tuzongera igihe cyo kujya mu mihanda y’icyaro dufate abatwara imodoka na moto zitujuje ibyangombwa, tubigishe ariko bibaye ngombwa banahanwe”.

ACP Ruyenzi araburira abatwara ibinyabiziga batujuje ibyangombwa ko batazihanganirwa
ACP Ruyenzi araburira abatwara ibinyabiziga batujuje ibyangombwa ko batazihanganirwa

Uwo muyobozi akangurira abantu muri rusange kubahiriza amasaha yagenwe yo gutaha ariko bikaba byiza kurushaho batashye hakiri kare, bityo bakirinda umubyigano w’ibinyabiziga mu masaha ya nyuma, kuko na byo biri mu bitera impanuka kubera ko biba bigendera ku muvuduko uri hejuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka