Wisdom School ikomeje intego yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo

Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.

Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari
Abanyeshuri bari mu bushakashatsi bunyuranye aho bifashisha Laboratwari

Umuyobozi w’iryo shuri, Nduwayesu Elie, avuga ko umwana wese ugeze muri Wisdom School mu cyiciro cyose yigamo ahabwa ubumenyi burimo kumutoza guhanga udushya mu rwego rwo kumutegurira guhanga umurimo aho gutegereza ko azahabwa akazi.

Yagize ati “Wisdom School ntabwo ibereyeho kwigisha gusa abana ngo babone amanota gusa, ahubwo twigisha no gufasha umwana tumutegurira ibihe bye biri imbere, tumutegurira akazi azakora no kugira uruhare mu kwiteza imbere. Iyo yiteje imbere we ubwe, ateza imbere umuryango we, aho atuye n’igihugu muri rusange ndetse no ku isi hose birashoboka”.

Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa
Bimwe mu bikoresho bya Laboratwari bifashisha mu gupima intungamibiri zigize bimwe mu biribwa

Arongera ati “COVID-19 yatwigishije byinshi, yanyigishije ko mu kwigisha isomo ryose ritambutse rigomba gusigira umwana ubumenyingiro ku buryo havutse ikindi kibazo gishobora gutuma amasomo ahagarara umwana yagira ikintu akora, burya ni ishyano umuntu kumara ukwezi nta kintu akora kandi yarize ugasanga ategereje uzamuha akazi. Covid-19 yanyigishije ko ikintu twigisha hano cyose gishobora guha abana ubumenyingiro, abana barakora amasabune, imigati, dore ejo biriwe batera imboga mu mifuka hano mu kigo, ibintu ntako bisa”.

Uwo muyobozi avuga ko abana benshi bari gufasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri (Minerval) nyuma y’uko mu gihe kinini bamaze batiga kubera COVID-19 bakoze imirimo inyuranye, aho batuye ku buryo byatumye babona amafaranga bagera ubwo bafasha ababyeyi kuriha amafaranga y’ishuri.

Abiga mu ishami ry’Ubutabire, Ubugenge n’Ibinyabuzima(PCB) mu mwaka wa kane muri Wisdom School baganiriye na Kigali Today ubwo bari muri Laboratwari bapima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye, bavuze ko biteguye guhangana n’indwara zituruka ku mirire mibi zugarije tumwe mu duce tw’igihugu.

Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari
Abanyeshuri ba Wisdom School muri Laboratwari

Bavuga ko mu bihembwe bibiri bamaze bigira muri Laboratwari nshya, bamaze kumenya byinshi bazifashisha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Uwitwa Isezerano Bertille ati “Tumaze kumenya gupima intungamibiri z’ibiribwa binyuranye, byaba ibirayi, ibishyimbo n’ibindi, dutandukanye n’abatarabyize kuko dushobora gutunganya indyo yuzuye tugendeye ku bumenyi dufite, nk’ibyo kurwanya imirire mibi mu bana twafasha ababyeyi kumenya ibyo bateka bagendeye ku ntungamubiri zipimye”.

Mugenzi we witwa Niyonsenga Didier yagize ati “Mu buzima busanzwe twakagombye kumenya imibereho y’abana n’ibisabwa kugira ngo babeho neza. Ni byo twiga hano muri Wisdom aho twiteguye gufasha Abanyarwanda kumenya intungamubiri ziri mu bihingwa binyuranye n’icyo zifasha, nko mu bishyimbo turabona ko harimo Vitamini B ni intungamubiri nziza cyane ifasha abana gukura, twiteguye kuba igisubizo ku bana bato mu gutuma bagira ubuzima bwiza”.

Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School
Kimwe mu byumba bya Laboratwari ya Wisdom School

Abo banyeshuri baremeza ko ikiruhuko gitunguranye bashyizwemo na COVID-19 bakibyaje umusaruro, aho bashyize mu bikorwa ubumenyi bahawe na Wisdom School bubabyarira amafaranga aho bunganiye ababyeyi mu kubona Minerval n’ibikoresho by’ishuri”.

Mutesi Francine ati “Wisdom yaratwubatse ituremamo umunyeshuri u Rwanda rwifuza itagendera ku manota gusa ahubwo no guhanga n’umurimo. Maze ibihembwe bibiri mu mwaka wa kane ariko mu gihe cya COVID-19 nta kibazo nigeze ngira kuko nakoreye amafaranga nkora amasabune norora inkoko…, muri COVID-19 niboneye neza inyungu y’amasomo twiga hano”.

Gatete Vanesa ati “Mu gihe abandi barimo barira ariko njye muri COVID-19 nta kibazo nigeze ngira bitewe n’ubumenyi nakuye hano, nakoze amasabune, imigati ku buryo nakoreye amafaranga nta kibazo nigeze ngira njye n’ababyeyi banjye ubu si ngombwa ko mu rugo ababyeyi bagura isabune kandi mpari”.

Ingabire Kevin ati “Iyi mikoro ngiro dukora hano ndatekereza ku mu myaka iri imbere mu duce tuzaba dukoreramo ikibazo cy’imirire kizaba amateka, byose tubikesha amasomo dukura muri Wisdom School. Nk’ubu ibi byose tubimenye mu bihembwe bibiri tumaze twigira hano muri Laboratwari urabona ko twamenye gupima intungamubiri ziri mu biribwa binyuranye mu rwego rwo gufasha abaturage gutegura indyo yuzuye”.

Laboratwari ya Wisdom School irimo ibikoresho binyuranye, abanyeshuri bifashisha hagamijwe ubumenyi buhambaye mu mikoro ngiro bahabwa aho bamaze no kwikorera imashini ituraga amagi asaga ibihumbi bitanu nk’uko Nduwayesu Elie akomeza abivuga.

Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000
Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi 5000

Ati “Iyi mashini ifite ubushobozi bwo guturaga amagi agera ku bihumbi bitanu, twayikoze muri gahunda yo kwigisha abana igihe bari kumwe n’ababyeyi babo bakaba bakwikorera akamashini gato kabafasha mu guturaga amagi. Ni yo gahunda dufite yo guha abana kugira ngo batekereze biruseho bategura ubuzima bwabo buri imbere. Igi rimaramo iminsi 21 cyangwa 22 nk’ibisanzwe rikaba ryatanze umushwi”.

Mu gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19, Wisdom School yateguye ibisabwa byose bijyanye n’isuku, aho yubatse ubukarabiro bunyuranye bugenewe abana bato n’abakuru, abana bose bakaba baratojwe kwambara udupfukamunwa uko bikwiye kandi no mu byumba by’ishuri bakaba bahana intera ndetse ishuri rikaba ryarongereye abakozi bafasha abana kwirinda COVID-19.

Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
Aha ni ho hasarurirwa ibiva mu buhinzi
Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
Icyumba mberabyombi cya Wisdom School cyakira inama
Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
Wisdom School ifite imodoka zihagije zifashishwa mu gucyura abana no kubagarura ku ishuri
Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021
Wisdom School yiteguye kwakira abanyeshuri ku itariki ya 18 Mutarama 2021
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ngewe ntuye muramerica ark nange nfitemo umwanuhiga witwa Gaju mwima. Ikikigo nicyiza gitanguburezi bugezweho kd gifitabarezi binararibonye

Jackson mwima yanditse ku itariki ya: 17-01-2021  →  Musubize

Imashini ituraga amagi: mugume ku biryo bw’umwimerere nyabuneka kuko ibyo bituburano rwose ntabwo ari byiza n abazungu barimo kubireka bakagaruka k’umwimerere, kandi bizasaba imyaka myinshi cyanee ngo ubutaka bushiremo chemicals.

Ddd yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Kuki abantu bari abahanga ku ishuri batajya baba abakire mu buzima?
.Ngizi zimwe mu mpamvu:

1.Ku ishuri akenshi batwigisha gutsinda amasomo, kugira ngo tuzakorere abandi aho kwikorera;
2.Ku ishuri banga abatsindwa kandi ubuzima bugizwe no kugerageza, gutsindwa no gukosora amakosa;
3.Ishuri riguha inzira yo gukurikira(map), ubuzima bwo nta nzira n’imwe bukwereka;urishakishiriza;
4.Ishuri ritwigisha kurushanwa nyamara ubuzima butwereka ko ubufatanye aribwo butuma umuntu agera kure;
5.Ishuri rigira abarimu beza,bakwigisha baseka,ubuzima bwo wihishwa n’ibibazo;
6.Ishuri ribanza kukwigisha mbere yo gutanga ikizame,ariko ubuzima buguha ikizame mbere y’isomo;
7.Ishuri ridusaba gukurikira ikintu cyose uko cyakabaye, ubuzima budusaba guca akenge mu byo dukurikira;
8.Ishuri ritwigisha kugira imitekerereze iri ku murongo nyamara ubuzima budusaba kugira umutima ukomeye kandi wihangana.

Bakame yanditse ku itariki ya: 16-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka