Lady Gaga na Jennifer Lopez ni bo bazaririmba mu muhango wo kurahira kwa Joe Biden

Abahanzikazi b’ibyamamare muri Amerika, Lady Gaga na Jennifer Lopez, ni bo b’ibanze batoranyijwe mu kuzaririmba mu muhango Joe Biden azarahiriramo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhango uteganyijwe tariki 20 Mutarama 2020 i Washington, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’aba demokarate bashinzwe gutegura uyu muhango.

Lady Gaga na Jennifer Lopez (wambaye ingofero) bazasusurutsa abazitabira umuhango wo kurahira kwa Joe Biden
Lady Gaga na Jennifer Lopez (wambaye ingofero) bazasusurutsa abazitabira umuhango wo kurahira kwa Joe Biden

Uyu muhango uzakorwa ku buryo budasanzwe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, no kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano muke.

Lady Gaga ni we uzaririmba indirimbo yubahiriza igihugu, naho Jennifer Lopez, azaririmba indirimbo zinyuranye zizashimisha abazaba bakurikiye uyu muhango.

Aba bahanzikazi bombi, bakunze kugaragaza, ku mbuga nkoranyambaga, ko bashyigikiye Joe Biden mu gihe yiyamamazaga. Ibi byatumye Biden yita Lady Gaga "inshuti magara", dore ko ubwo yari Visi Perezida ku butegetsi bwa Barack Obama, banakoranye cyane mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ku nsanganyamatsiko izagenderwaho yiswe "Amerika yunze Ubumwe", uyu muhango uzaba ku buryo budasanzwe, aho mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, abanyamerika basabwe kuzaguma mu rugo, bakazakurikira uyu muhango kuzi televiziyo cyangwa ku buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet. Ni umuhango uzarangwamo no gukaza umutekano ku buryo bukomeye, hirindwa ko abashyigikiye Donald Trump, kugeza ubu utaremera ko yatsinzwe amatora, bagaba igitero bagahungabanya umutekano.

Nyuma yo kurahira, Joe Biden, ari kumwe n’abahoze bayobora Amerika, Barack Obama, Bill Clinton na George W. Bush, bazajya gushyira indabo ahashyinguwe umusirikari utazwi, ku irimbi ry’igihugu rya Arlington, nk’ikimenyetso cyo guhamagarira Abanyamerika kunga ubumwe.

Donald Trump, uzaba ashoje ikivi cye mu kuyobora iki gihugu, yamaze gutangaza ko atazakandagiza ikirenge cye ahazabera uyu muhango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka