Ndagijimana Joseph uyobora sosiyete ya Zipline mu Rwanda izwiho kugira utudege duto tudatwarwa n’abapilote avuga ko iki kigo cyamaze kwitegura gukwirakwiza inkingo za COVID-19 mu Ntara no kuzigeza ku bitaro ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima aho zizajya zitwarwa mu bukonje zikenera.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifatanyije n’Umuryango w’Abahinzi-borozi bo mu Buholandi witwa Agriterra, batangiye kugeragereza imbuto z’inkeri mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, kugira ngo Leta iruhuke gutumiza izo mbuto hanze y’igihugu.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) iributsa abantu kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano na yo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko Igihugu kigenderaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 198, naho abakize ni 265.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umuyobozi wa Gereza Nyarugenge iherereye i Mageragere, CSP Kayumba Innocent na bagenzi be babiri ari bo Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim.
Tariki 22 Mutarama 2021 nibwo urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Niringiyimana Eugene, Umuyobozi w’ibitaro bya Murunda biherereye mu Karere ka Rutsiro.
Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bavoma amazi y’imigezi itemba kuko nta miyobora y’amazi meza begerejwe bikabatera uburwayi.
Ku wa kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho igiciro ntarengwa ku musaruro w’ibigori inasaba inzego zibishinzwe kureba ko cyubahirizwa.
Abantu benshi bazi inyanya nk’uruboga rukoreshwa mu gikoni cyangwa se nk’ikirungo gihindura ibara ry’ibiryo, hakaba n’abazirya zidatetse (salads), ariko akamaro k’inyanya ntikaboneka binyuze mu kuzirya gusa, ahubwo no kuzisiga ku ruhu bigirira umuntu akamaro.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa basaba ko amategeko agenga ibyo kubaga hagamijwe kongera ubwiza yakazwa.
Umukinnyi wo hagati uheruka gukinira Rayon Sports, Nizeyimana Mirafa yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia.
Abahinga mu kibaya cya Kabuyege bari bamaze igihe kinini bataka igihombo baterwaga n’isuri ikomoka ku mazi y’imvura aturuka mu misozi igikikije, ikangiza imyaka buri gihembwe cy’ihinga.
Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, ivuga ko ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko Coronavirus nshya yibasira cyane impindura (Pancreas) ku buryo butaziguye, igahungabanya imikorere yarwo bikomeye.
Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yo kwirinda Covid-19, yabaye ahagaritse imihango yo gusezerana no gushyingiranwa mu murenge no mu rusengero, hari abantu bavuga ko benshi barimo kwishyingira bakabana nk’umugore n’umugabo.
“Se w’umwana aba azwi na nyina” iyi ni imvugo ikunda kuvugwa n’abantu benshi, aho baba bumvikanisha ko nyina w’umwana byanze bikunze aba azi se w’umwana, nkibaza niba mu ntanga nyinshi zisohoka izavamo umwana iza ukwayo ku buryo umugore yahita amenya ko asamye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare muri sitade 4 zihurizwamo abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 harimo abantu 363, bigaragara ko abantu bagikomeje kurenga ku mabwiriza yo kurwanya iki cyorezo, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda ibivuga.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 04 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 154, naho abakize ni 389.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 02 Gashyantare 2021 yemeje gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu batanu bamaze igihe batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.
Mu gihe isi yose izirikana uburwayi bwa Kanseri tariki ya 4 Gashyantare buri mwaka, umunsi wahariwe kwita ku ndwara za kanseri, ibitaro bya Butaro bikomeje ubukangurambaga mu rwego rwo gusaba abaturage kwisuzumisha no kwivuza kare abantu bakareka imyumvire yo guhora bikanga amarozi mu gihe barwaye.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) ivuga ko ikibazo cyo kubura isoko ku bahinzi b’ibitunguru mu Karere ka Rubavu ari imwe mu ngaruka zo guhagarika ingendo (lockdown) kubera icyorezo cya COVID-19.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ibisigazwa by’imyaka bibafitiye akamaro kanini kuko igihe cy’impeshyi bibatungira amatungo aho kugira ngo bitwikwe.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rwakoze nibura amadosiye asaga 100 y’abantu bagaragaweho icyaho cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu mezi atandatu ashize.
Abategura amarushanwa y’ubwiza ya Miss Rwanda batangaje impinduka zizagaragara mu 2021 aho amajonjora y’ibanze azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ibindi byiciro bigakorerwa mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragara.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje akamaro ko guhora abantu bisuzumisha kuko bibafasha kubaho neza no kuvurwa hakiri kare igihe babasanzemo uburwayi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iheruka gusezererwa mu marushanwa ya CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun, igomba guhita itangira indi mikino myinshi ifite mu mwaka wa 2021.
Nyuma y’uko ibiza byugarije Akarere ka Gakenye muri Gicurasi 2020 ibikorwa remezo bikangirika birimo n’ibiraro, bikaba byagiye bibangamira imigenderanire y’uturere n’imirenge, Akarere ka Gakenke gakomeje gushaka uburyo ibyo bibazo bikemuka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, tariki 3 Gashyantare 2021 bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwalimu witwa Félicien Ndayisenga, bumuziza ko yafashwe aha abana yigisha inzoga.
Abageni ari bo Justin ukomoka mu Mujyi wa Kansas muri Leta Missouri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Stephanie Armstrong, batunguwe no guhatirwa guhagarika ubukwe bwabo, kuko umukwe (Justin) yari yapimwe basanga yanduye Covid-19.
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Maj Dr Ernest Munyemana, avuga ko habonetse imbangukiragutabara 15 serivisi z’ubuvuzi zarushaho kuba nziza.
Mu gihe amarushanwa ta CHAN abera muri Cameroun atarasozwa, bamwe mu bakinnyi bagiye bigaragaza kuva igitangira batangiye kubona amakipe mu bindi bihugu
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 yemeje Iteka rya Perezida rigena Imyitwarire Mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza inshingano no kubakurikirana cyangwa kubahana mu gihe batitwaye neza.
Amakipe y’ibihugu bya Morocco na Mali ni yo azakina umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 07 Gashyantare 2021.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 146, naho abakize ni 218.
Impuguke mu by’indwara ya Kanseri, zitangaza ko iyibasira ibere n’inkondo y’umura, ari zo ziri ku isonga mu zibasira zikanahitana umubare munini w’abantu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Gashyantare 2021 nibwo Abanyarwanda batandatu n’umwana w’umukobwa bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare.
Akarere ka Gicumbi gakomeje gushyira mu ngiro imihigo 92 kihaye ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage mu by’ubuzima, aho gakomeje gupima abaturage indwara zitandura na Hepatite C, bakazapimwa ku kigero kiri hejuru ya 80% nk’uko babihigiye.
Stacey Abrams ni izina rigaruka cyane mu kanwa k’abo mu ishyaka ry’Abademokarate, abenshi muri bo bakavuga ko iyo Stacey adakora ibyo yakoze, n’intsinzi babonye yashoboraga kutaboneka.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi ryategetse ikipe ya AFC Leopards kwishyura Habamahoro Vincent amafaranga asaga Miliyoni 15 Frws cyangwa igafatirwa ibihano
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko uko abahinzi n’aborozi bitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi, bibongerera amahirwe yo kudahangayikira imihindagurikire y’ikirere ishobora kubateza igihombo.
Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hari urutonde rw’ibiribwa byiganjemo imbuto z’amoko menshi ndetse n’imiti, rukomeje gukwirakwizwa n’abantu bavuga ko bitangirwa ahavurirwa Covid-19.
Urubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu karere ka Gakenke rwamaze gushinga Koperative y’ububaji yitwa “Imbere heza Kamubuga”, aho bakomeje umwuga w’ububaji bigiye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu akaba na rutahizamu wa APR FC, Jaques Tuyisenge, agiye kumara hagati y’ibyumweru bine na bitandatu hanze y’ikibuga nyuma yo kugira imvune.
Tariki 23 Mutarama 2020, ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyizihije ko kimaze kugera ku mufatabuguzi wa Miliyoni, bivuze ko ingo zigera kuri miliyoni zari zamaze kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu byumweru bibiri umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo, yafashe abantu barenga ku mabwiriza bakoresha uburyo butandukanye mu kuyibeshya.
Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, harimo uwo gukomeza kugumisha mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali kugeza ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu barindwi bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 229, naho abakize ni 473.