Birukanywe muri Uganda batandukanywa n’ababyeyi babo
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Werurwe 2021 nibwo Abanyarwanda batanu harimo abana babiri bavukana, bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba.
Aba bana umwe w’umuhungu afite imyaka 19 akaba yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu gihe mushiki we w’imyaka 16 yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Uyu w’umuhungu avuga ko ababyeyi be baba i Kampala muri Uganda, bakaba baravuye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 bagenda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse ngo banyuze ku mupaka wa Gatuna.
Icyakora avuga ko icyajyanye ababyeyi muri Uganda atakizi neza kuko yari umwana gusa ngo yisanze muri icyo gihugu ari ku ishuri yiga.
Ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki ya 10 Ukuboza 2020 ngo abapolisi baje iwabo mu rugo aho bari batuye, baramufata we na mushiki we umukurikira bajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukasa bashinjwa icyaha cyo kuba ba maneko b’u Rwanda.
Ati “Baje mu rugo nka saa cyenda baramfata jye na mushiki wanjye ariko babanje kutubaza aho ababyeyi bari tubabwira ko bari ku kazi. Batubajije ibyangombwa tubabwira ko Laisser-Passe zahiriye ku ishuri, icyo gihe nigaga Kinawa High School. Icyo gihe badushinjaga ko turi ba maneko ba Kagame.”
Avuga ko kuri sitasiyo ya Polisi ya Bukasa bahamaze ukwezi n’igice nyuma batwarwa gufungirwa kuri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu.
Avuga ko ku wa 17 Ukuboza 2020 aribwo yagejejwe mu rukiko ku cyaha cyo kwinjira mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Avuga ko ariko bataburanye kuko ibyabaye byari nk’ikinamico kuko ibyo yabajije bitigeze bihabwa agaciro.
Agira ati “Ibintu bya Uganda ni nk’ikinamico, jye sinavuga ko naburanye, umushinjacyaha yaranshinje ariko umucamanza yararyaga ku buryo nanamubajije iwacu anyohereza nkibaza iwacu anyohereza hantandukanya n’ababyeyi banjye ariko yari ahugiye ku biryo ntacyo yashoboraga gusubiza.”
Yibaza ukuntu ari we ubazwa uburyo yageze muri Uganda mu gihe byakabaye bibazwa ababyeyi be bamutwaye.
Avuga ko impamvu bajuririye icyemezo cy’urukiko ari uko yari yizeye ko ababyeyi be ari bo bagomba kubikora byongeye ngo yari anabizi ko bitashoboka kuko kenshi bigomba ruswa.
Uwo muhungu yishimira ko avuye muri gereza akaba ageze mu gihugu cy’amavuko ariko nanone atazi amerekezo ye na mushiki we.
Ati “Nishimiye ko mvuye muri gereza kandi nishimiye ko aho nsubijwe yego ni mu Rwanda kandi ndi Umunyarwanda ariko sinzi amerekezo, gupfa kujugunya umuntu nk’aho nta burenganzira afite?”
Akomeza agira ati “Ababyeyi banjye bari i Kampala, aho nari mfungiye bansuraga, ese kuki atari bo babanje gufunga cyangwa gucyura mu Rwanda?”
Yibaza icyo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba umaze mu gihe Umunyarwanda ajya muri Uganda agafatwa nk’aho atari ikiremwamuntu.
Avuga ko icyakora bagiye gushakisha aho nyirakuru ubyara se atuye mu Karere ka Nyanza bakaba ari ho baba bari mu gihe bategereje ko bakoroherezwa kongera kubona ababyeyi babo.
Uyu musore avuga ko mu byamubabaje harimo kumara ukwezi atabona amazi yo gukaraba, inda zidasanzwe muri gereza cyane ko ari ubwa mbere yari afunzwe, kugaburirwa kawunga yirabura yuzuyemo ibiheri na yo idahagije n’ibindi.
Inkuru zijyanye na: Umubano hagati y’u Rwanda na Uganda
- Perezida Kagame na Museveni baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi
- Perezida Kagame yageze muri Uganda
- Uganda: Gen Muhoozi yashimiye abitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko (Amafoto)
- Perezida Kagame yagabiye inka z’Inyambo Gen Muhoozi
- Gen. Muhoozi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
- Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba
- Gen. Muhoozi Kainerugaba yagarutse mu Rwanda
- Umuyobozi wa Kisoro muri Uganda na we ngo yari akumbuye gutemberera mu Rwanda
- Umupaka wa Cyanika wafunguwe: Dore ibisabwa ushaka kwambuka
- Umupaka ntushobora gufungurwa ibyatumye ufungwa bitabanje gukemurwa – Perezida Kagame
- Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu
- Abaturage bishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
- Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda barasabwa gushishoza
- Ibicuruzwa by’u Rwanda byiteguye guhatana ku isoko rimwe n’ibya Uganda umupaka nufungurwa?
- Imiryango ya Afurika yunze Ubumwe na EAC yishimiye ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna
- Abanyarwanda 58 bari bafungiye muri Uganda n’Umurundi umwe barekuwe
- Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa
- Uganda: Gen Kandiho yakuwe ku buyobozi bw’ubutasi (CMI)
- Perezida Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba bagiranye ibiganiro bitanga icyizere
Ohereza igitekerezo
|