Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko bahura n’akarengane mu kwishyuzwa amafaranga atandukanye n’ingendo bakora, ibyo bakabishinja ibigo bitwara abagenzi.
Raporo za Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi y’umuriro zigaragaza ko mu mwaka wa 2020, kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukwakira, inkongi zagabanutse ugereranyije n’umwaka wari wabanje wa 2019.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo hamwe n’abandi bakozi batandukanye.
Umurundikazi uzwi ku izina rya Shugweryimana Riziki yakomanyirijwe na Musitanteri wa Komini Mutumba Faraziya Ruzobavako amushinja ubusambanyi muri iyo komini.
Polisi y’u Rwanda yeretse abanyamakuru abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano. Bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.
Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa, ariko ngo birasaba ubufatanye butajegajega kugira ngo icyo cyorezo kimaze guhita amamiliyoni y’abantu ku isi kibe cyarandurwa burundu.
Abaturage bo mu Mirenge ya Bwira, Sovu, Ndaro n’indi mirenge iherereye mu misozi ya Ngororero, baravuga ko bongeye kwegura ingobyi gakondo ngo bazifashishe mu kugeza abarwayi kwa muganga kubera iyangirika ry’imihanda ryatumye imbangukiragutabara zitakibona aho zica ngo zibafashe.
Nibaza impamvu umusore cyangwa inkumi iyo bamaze gushaka, undi muntu kuba yamubwira ngo ni mwiza bihinduka ikibazo, yaba kuri ba nyir’ubwite cyangwa n’abandi babareba cyangwa babumvise muri rusange.
Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga(NCPD) itangaza ko amavuta yagenewe abafite ubumuga bw’uruhu yamaze kugezwa mu Rwanda, ariko ko abashinzwe ubuzima batabaye maso ayo mavuta yakoreshwa n’abandi bantu atagenewe.
YouTube yafashe icyemezo cyo guhagarika indirimbo y’umuhanzi Chris Hat nyuma y’uko imushinje kuba yaba yarakoze indirimbo itari iye, bikaba ari ibisanzwe ko Youtube ivana igihangano kuri uru rubuga mu gihe bigaragaye ko uwagishyizeho yiyitiriye icy’abandi, bikikora ubwabyo cyangwa hakaba hari uwatanze ikirego.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze uwitwa Habinshuti Salomon, umukozi mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB) n’umwe mu bakandida bashakaga akazi k’ubwarimu, wamuhaye ruswa kugira ngo amuhindurire amanota asohoke mu batsinze kandi yari yatsinzwe.
Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambare (BRD), yatangarije impunzi zose ziri mu Rwanda hamwe n’abaturage b’uturere tuzicumbikiye, ko ibafitiye amafaranga akabakaba muri miliyari icyenda (9,000,000,000Frw), bazajya bafatamo nk’inguzanyo ivanze n’impano, kugira ngo bateze imbere ibikorwa bibabyarira inyungu.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 Yves Rwasamanzi, yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi batangira umwiherero, mu kwitegura CECAFA izabera mu Rwanda muri uku kwezi
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana, arasaba aborozi mu Karere ka Nyagatare kwishakamo ibisubizo aho gutegereza ko buri gihe iterambere ry’ubworozi bakora bagomba kuriterwamo inkunga na Leta.
Ku wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yagendereye Akarere ka Rusizi, asura by’umwihariko Imirenge wa Bweyeye na Gikundamvura ihana imbibi n’u Burundi n’uwa Nzahaha uhana imbibi na Rrpubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika yatoranyije umunyarwanda Ishimwe Jean Claude mu basifuzi bazasifura amarushanwa ya CHAN 2021
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bitandatu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), kuva ku wa mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, batangiye amahugurwa abera i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Minisiteri y’Ubuzima iheruka gusohora itangazo ryemerera abaganga bakora mu bitaro bya Leta, ko nyuma y’amasaha y’akazi (17:00) bakomeza gukorera aho bari ariko icyo gihe bagatangira gufatwa nk’aho barimo bakorera mu mavuriro yigenga, n’ibiciro bya serivisi bikazamuka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo 2020, mu Rwanda umugore w’imyaka 40 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Perezida Joe Biden uherutse gutorerwa kuyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yavunitse ikirenge ubwo yari arimo akina n’imbwa ye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko gukusanya amakuru akenewe mu gushyira abaturage mu byiciro bishya by’ubudehe bizakorerwa mu masibo bityo bikazatuma buri muturage anogerwa n’icykiciro arimo.
Mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu umuryango Ibuka-Italia umaze ushinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani, mu mpera z’icyumweru gishize hatanzwe ikiganiro kivuga ku nsanganyamatsiko yo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri yo mu gihugu cy’u Butaliyani.
Ku Cyumweru tariki 29/11/2020, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ngoma mu Karere ka Huye hashyinguwe imibiri 17, yabonywe ahakorwaga ibikorwa byo guhinga no gucukura imiferege.
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020, Nyiricyubahiro Karidinali Antoni Kambanda yashyizwe mu rwego rwa Karidinali na Nyirubutungane Papa Francis, mu muhango wa Liturujiya wabugenewe (Consistoire ordinaire public).
Imiryango itandukanye irwanya ihohoterwa mu Karere ka Muhanga iratangaza ko bimwe mu bituma ihohoterwa rishingiye ku gitsina ridacika ari uguhishira amakuru ku barikoze n’abarikorewe kubera gutinya ingaruka zo kubivuga.
Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Muhanga ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye I Muhanga, Iranzi Jean Claude wari waragiye mu Misiri asobanura impamvu yagarutse.
Dogiteri Leopoldo Luque, muganga wabaze Diego Maradona, arashinjwa kuba yaramwishe atabigambiriye. Ibi byatangajwe tariki 29 Ugushyingo 2020, nyuma y’imisi ine Maradona yitabye Inama, bitangazwa n’Urukiko rwa San Isidro, rukorera hafi y’Umujyi wa Buenos Aires muri Argentine.
Imboni z’umupaka zo mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyanza zahize izindi mu marushanwa yo gutanga ubutumwa bushishikariza rubanda kurinda neza imipaka, zabiherewe ibihembo.
Ministre w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kuwa 29/11/2020 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako n’ibikorwa remezo bishya by’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riherereye mu Karere ka Ngoma ( IPRC Ngoma ), ibyatashywe bikaba byaratwaye amafaranga y’uRwanda arenga miliyari.
Abatuye mu Mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, bavuga ko urubyiruko rudafite akazi n’abanywa inzoga zisindisha bita Dundubwonko, ari bo bakunze kubahungabanyiriza umudendezo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, yitabiriye umukino basketball wahuje u Rwanda na Sudani y’Epfo, muri Kigali Arena.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020, mu Rwanda umugore w’imyaka 25 yishwe na Covid-19 i Kigali.
Mu minsi mike u Rwanda ruraba rugeze mu mwaka wa 2021, rukawugeranamo inkovu z’ibikomere rwasigiwe na Covid-19, yageze mu gihugu ku ya 14 Werurwe uyu mwaka izanywe n’umuntu umwe, ariko kugeza ku itariki 28 Ugushyingo, abayanduye bari bamaze kugera ku 5,891.
Mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup wabereye muri Botswana, AS Kigali yahatsindiwe ibitego 2-1.
Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda Antoine, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2020, yasomye misa ye yambere kuva yimitswe nka Karidinali wa mbere w’Umunyarwanda.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu rwego kurushaho kunoza serivisi zihabwa abagana amavuriro ya Leta no guha ayo mavuriro ubushobozi bwo gukomeza gukoresha abaganga n’abaganga b’emenyo bafite ubumenyi bukenewe ku isoko, yashyizeho amabwiriza yemerera abaganga n’abaganga b’amenyo gukorera mu mavuriro arenze rimwe, no gukora (…)
Abagize Diaspora Nyarwanda yo mu gihugu cy’u Budage barashimirwa uruhare rwabo mu gushyigikira ireme ry’uburezi, binyuze mu kongera umubare w’ibyumba by’amashuri mu Turere twa Nyabihu na Musanze.
Guhera tariki 1 Ugushyingo 2020, abakorera mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera batangiye gukorana n’ubuyobozi bushya buhagarariye abashoramari barihawe kugira ngo bazaryubake bya kijyambere, nk’uko amasoko amwe yo muri Kigali ameze.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), batangije umushinga uzafasha igihugu kubaka ubushobozi bwo gukora igenamigambi rifasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Turere twa Kirehe na Nyabihu yafashe ibiro 102 by’urumogi mu bihe bitandukanye. Mu Karere ka Nyabihu hafatiwe ibiro 30 ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo, naho tariki ya 26 Ugushyingo, mu Karere ka Kirehe hafatirwa imifuka ibiri irimo ibiro 72 by’urumogi.
Icyiciro cya mbere cy’abaturage bagize imiryango 48bari batuye muri Kangondo ya Mbere n’iya kabiri ndetse na Kibiraro ya mbere n’iya kabiri mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, kuri iki cyumweru bimukiye mu nzu nshyashya bubakiwe mu Busanza ho muri Kicukiro.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr Abiy Ahmed, avuga ko ingabo za Leta y’iki gihugu ubu ari zo zigenzura umurwa mukuru wa Leta ya Tigray iri mu majyaruguru.
Injyana zijya zigira ibihe byazo zigakundwa, n’abahanzi bakagira igihe cyo gukundwa. Kuri ubu hari abahanzi nyarwanda bari mu bagaragaza ko bafite ahazaza heza mu muziki batangiye.
Dasso ikorera mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 yasubije umunyamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa witwa Geng Jum Ping w’imyaka 32 telephone ebyiri za smart, zari zibwe ku wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020.
Mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya Afrobasket 2021 iri kubera muri Kigali Arena, ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, u Rwanda rwakinaga umukino warwo wa kabiri.
Ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, abakirisitu babanje kwiyandikisha bakemererwa ni bo babashije gusengera i Kibeho, bizihiza isabukuru ya 39 y’amabonekerwa ya Bikira Mariya.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 bashya banduye COVID-19, mu gihe abakize ari abantu 83.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020 bifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Gisenyi mu Kagari ka Mwendo mu Murenge wa Gashora mu gutera ibiti bivangwa n’imyaka.
Abayobozi b’Urugaga rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi (Rwanda Allied Health Professional Council/ RAHPC) bavuga ko umuntu wese ukina n’ubuzima bw’umurwayi agomba kubavamo agashaka ikindi akora.