Umunyamakuru Gerard Mbabazi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Umunyamakuru Gerard Mbabazi wamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yahamije urukundo rwe na Uwase Alice imbere y’amategeko, ubwo basezeranaga kubana nk’umugabo n’umugore, umuhango ukaba wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali tariki ya 12 Werurwe 2021.

Mbabazi avuga ko nyuma yo kujya mu murenge bagiye gukora ubukwe buteganyijwe tariki ya 5 Mata 2021.

Mbabazi wamaze kuba umugabo w’umugore imbere y’amategeko ashimira Uwase Alice yamwemereye kumubera umugore. Ku mbuga nkoraanyambaga, Mbabazi yagize ati "Warakoze kunkunda n’aho bidakwiye... nanjye nzagukunda birenze uko iminsi isimburana nk’uko umutima utera, kereka mpfuye umutima ugahagarara. Ndagukunda mugore wanjye."

Mu ntangiriro za Mutarama 2021 nibwo Gerard Mbabazi yatangaje ko agiye kurushinga hamwe na Uwase Alice bari bamaze igihe bakundana.

Uku kumenyana kwaje kurangwa n’uburyohe bw’umunyenga bifuje ko utashira maze biyemeza gusangira urukundo rwabo ibihe bidashira.

Bieganyijwe ko imihingo isigaye y’ubukwe izaba mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Kane muri uyu mwaka wa 2021.

Mbabazi ni umwe mu bafite ubunararibonye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda cyane cyane mu byerekeranye n’imyidagaduro aho yarikoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo y’abaturage ya Huye, Radiyo Salus, Kigali Today na RBA mu bitangazamakuru byayo birimo; Magic FM, Radiyo Rwanda na Televisiyo Rwanda.

Ni urugendo amazemo imyaka irenga 13 mu itangazamakuru kuva muri 2008 arangije amashuri yisumbuye muri Christ Roi i Nyanza agatangira kwiga itangazamakuru muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa 6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

gafuruka yanditse ku itariki ya: 14-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka