Muhanga: Abaturage 19 bajyanywe mu bitaro kubera kurya inka yipfushije

Abaturage 19 batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bari mu bitaro bya Kabgayi kubera kurya inyama z’inka yipfushije.

Abo baturage bajyanwe mu bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Werurwe 2021 nyuma y’uko bafashwe n’uburwayi bwo gucisha hasi kubabara mu nda ndo kuremba bigakekwa ko byaba byatewe n’inyama z’inka yifpushije bariye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, avuga ko mu rukererera rwo ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 aribwo bamenye ko umwe mu batuye mu Mudugudu wa Gahondo ahari urwuri w’uwitwa Gashugi Apollinaire aribwo yagiye mu bitaro kubera kumererewa nabi.

Avuga ko muri urwo rwuri rwa Gashugi ari ho hapfiriye inka y’ikimasa cy’amezi abiri hanyuma umushumba we aho guhamba iyo nka ahitamo kuyibaga ayigurisha abaturage ku mafaranga makeya aho umurwi umwe (ikirundo cy’inyama zitapimwe ku munzani) urengeje 1kg cy’inyama ngo waguraga amafaranga igihumbi.

Avuga ko ibyo byakozwe binyuranyije n’amabwiriza yo kubagisha amatungo n’ibiteganywa ku kurya inyama z’itungo ryipfushije kuko byose bitangirwa uburenganzira na muganga w’amatungo, mu gihe kubaga no kugurisha iyo nka byabaye mu ibanga bikajya ahagaragara nyuma y’uko hari abariye inyama zayo barwaye.

Nshimiyimana avuga ko iyo nka yapfuye ku itariki 10 Werurwe 2021. Nyuma y’uko umwe mu bariye inyama zayo ajyanywe kwa muganga, n’abandi bakomeje kugaragaza uburwayi, biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hasuzumwe icyabateye uburwayi bikekwa ko ari ubwaturutse kuri izo nyama.

Inyama zariwe kubera amerwe no gushaka gucuruza inyama z’itungo ryipfushije

Nshimiyimana avuga ko habayeho uburangare kuri nyiri urwuri no gushaka amafaranga ku mushumba we, ndetse n’amerwe ku bayiguze no kudakurikiza amabwiriza yo kurya itungo ryipfushije.

Agira ati “Inka yabazwe igurishwa kuri make, umuntu yavuga ko kubona inyama za make kandi nyinshi byatumye bitabira kuzigura, inyama ku isoko igiciro kiri hejuru ku buryo nk’abamaze igihe batazigondera bashobora gushiturwa no kubona iz’amafaranga makeya bakazigura batitaye ku buziranenge bwazo”.

Yongeraho ati “Nyiri inka na we ntabyo yitayeho kuko ubundi itungo ryipfushije riratabwa byaba ngombwa hakanashyirwaho uburinzi kugira ngo bataritaburura. Ibyo ntabyakozwe, yatubwiye ko nta burwayi budasanzwe yari ifite nta n’imiti idasanzwe yanyweye ariko yaripfushije. Hari ibyo inzego zibishinzwe ziri kumubaza kuri icyo gikorwa cyo kugurisha inyama z’itungo ryipfushije”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye asaba abaturage kwirinda kurya inyama z’itungo ryipfushije kuko usanga bashobora kurwara cyangwa bakanakurizamo urupfu, bakaba bakwiye kwirinda kurya amatungo yipfushije kuko ahubwo bagomba kuyahamba.

Asaba n’aborozi kuba maso kandi bagakurikiza amabwiriza agenga ubworozi kugira ngo amatungo yabo atagira abo yangiriza ubuzima igihe baba barangaye mu kuyataba igihe yipfushije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka