Musanze: Umworozi ari mu gahinda k’inka ze bikekwa ko zarozwe

Inka eshatu z’umworozi witwa Munyampamira Ildephonse, zapfuye nyuma yo kugaburirwa ibihumanya.

Uyu mugabo wari wororeye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, ku wa Gatatu tariki 10 Werurwe 2021 nibwo yatabajwe igitaraganya n’umushumba usanzwe aziragira amuhamagaye kuri telefoni amumenyesha ko inka ze zirembye cyane.

Izi nka birakekwa ko zapfuye nyuma y'uko zigaburiwe ibihumanya
Izi nka birakekwa ko zapfuye nyuma y’uko zigaburiwe ibihumanya

Munyampamira yagize ati: “Bukeye bwaho ku wa Kane nazigezeho nsanga zitabasha kurisha ubwatsi, ziva amaraso mu mazuru no mu kanwa, kandi zita amase avanze n’inyama n’amaraso, mbese ubona ari ibintu biteye ubwoba”.

Uyu mworozi wahise yihutira gushaka abavuzi b’amatungo bazihaye imiti, ariko ntiyagira icyo itanga ndetse inka ya mbere iza gupfa, bayikoreye isuzuma basanga yahumanyijwe.

Yagize ati: “Inka ya mbere ikimara gupfa muganga w’amatungo yihutiye kuyisuzuma ngo byibuze barebe icyo bashingiraho baramira izisigaye, ariko icyagaragaye ni uko zari zahawe ibizihumanya”.

Nyuma y’andi masaha make mu mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 12 Werurwe 2021 inka ya kabiri na yo yahise ipfa indi ya gatatu ipfa bukeye bwaho kuwa Gatandatu.

Uyu mworozi ngo akeka ko umuntu wihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi ari umugabo uturiye ikiraro zabagamo, wahoraga mu makimbirane n’umushumba waragiraga izo nka zapfuye.

Munyampamira yagize ati: “Uwo mugabo uturiye ikiraro nororeramo, nkeka ko ari we ubyihishe inyuma, kuko yahoraga afitanye ibibazo n’umushumba wanjye, bapfa ko amwangira kuragira inka ye mu bwatsi bw’inka zanjye. Ku buryo hari n’igihe yahengeraga umushumba wanjye ahugiye mu bindi akiba ubwatsi, ibyo bagahora babipfa. Nkeka ko yakoze ibi nk’uburyo bwo kumwihimuraho, none akaba ari njye ubihombeyemo”.

Munyampamira avuga ko asigaye iheruheru kuko inka zose zimushizeho.Yagize ati: “Kuba nari noroye, nkaba nsigaye amara masa, kubyakira birangoye, binsigiye igikomere. Abana banywaga amata azikomokaho bakagira ubuzima bwiza, ni ho nakuraga ifumbire n’ibindi byinshi ntarondora, none dore byose birahagaze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Bisengimana Janvier, yavuze ko bakimenya aya makuru, bihutiye gufatanya n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, zahise zitangira gukurikirana iki kibazo no gukora iperereza, ngo hamenyekane ikibyihishe inyuma.

Yagize ati: “Tugendeye kuri raporo y’abavuzi b’amatungo, bigaragara ko ziriya nka zazize ibihumanya zariye, bikangiza bikomeye inyama zo mu nda ari na byo byabaye intandaro y’urupfu rwazo. Haracyagenzurwa niba hari uwabikoze nkana, cyangwa niba byabayeho nk’impanuka”.

Yasabye aborozi kwita ku matungo boroye no kumenya umutekano wayo. Yagize ati: “Turasaba aborozi kuba baba hafi y’amatungo bagakurikirana kenshi ubuzima bwayo no kwirinda ko abaziragira bagira uburangare, mu rwego rwo kwirinda ibishobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga nk’ibi byabaye kuri uyu mworozi, bikaba bimusize mu gihombo”.

Bivugwa ko Polisi yahise ita muri yombi umugabo umwe ukekwaho uruhare mu guhumanya izi nka uko ari eshatu ngo akorweho iperereza.

Kubera ubukana bw’ibihumanya zariye, hafashwe umwanzuro wo kuzitaba ngo hatagira urya inyama zazo, bikaba byateza izindi ngaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibintu nkibi ni bibi cyane! Nibyo bituma ntaterambere ryihuta tugira muri afrika haba ishyari .ishyari ritera ubugome en fait uwakoze ibi ni wowe yashakaga ngo agukindure kandi nawe avec ses idées noire buriya yapfuye ahagaze

Luc yanditse ku itariki ya: 13-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka