Ku itariki 14 Gashyantare 2021 ku munsi w’abakundana (Saint Valentin) nibwo igikomangoma Harry na Meghan Markle berekanye ifoto igaragaza inda y’uko atwite. Umuvugizi w’uwo muryango yagize ati “Ubu dushobora kwemeza ko Archie (umwana wabo wa mbere) agiye kubona uwo bavukana, kuko ubu mu muryango w’igikomangoma Harry (…)
Mu gihe shampiona y’icyiciro cya mbere hashize amezi abiri ihagaritswe, ubu hari gutekerezwa uburyo yazasubukurwa mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi, Dr. Bucagu Charles, avuga ko hamaze kuboneka ubwumishirizo bw’ibinyampeke bugendanwa bukazafasha kuzamura ubuziranenge bw’umusaruro wabyo.
Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Kirambo (EP Kirambo) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi babo ndetse n’ababyeyi bashinze itsinda ryiswe “Igiseke cy’Amahoro” mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, bagafasha na bagenzi babo bahuye n’ibibazo mu miryango yabo.
Ikipe y’igihugu y’abagabo y’umukino wa Basketball iri kwitegura ijonjora ry’icyiciro cya Kabiri kizabera muri Tuniziya yatsinzwe na Misiri amanota 84 kuri 49.
Dore Diru, Dore Diru! Hamwe na Poromosiyo ya StarTimes ubu wakwihahira Dekoderi ya make ku isoko ryose. Noneho igiciro cya Dekoderi za StarTimes cyakubiswe hasi bitari bwabeho mu Rwanda.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 76, naho abakize ni 315.
Kuba abantu badaheruka amateraniro mu nsengero zabo kubera amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, byateye bamwe kwitabira inyigisho z’andi madini n’amatorero, ndetse bakavuga ko bashobora kwimuka bakava aho basengeraga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ibikorwa byo gukingira COVID-19 mu Rwanda bimaze igihe gito bitangiye, bikaba byarahereye ku bafite ibyago byinshi byo kwandura icyo cyorezo.
Abayobozi bakuru bashinzwe umutekano baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) bari mu biganiro bahuriyemo n’ab’u Rwanda kuva tariki 13 Gashyantare 2021, aho basuzumira hamwe ibibazo by’umutekano ndetse banashyireho inzira yo gukemura ibihungabanya umutekano w’Ibihugu byombi, n’umutekano w’Akarere muri (…)
Michael Martinez ni umwana w’imwaka irindwi, utuye ahitwa Aledo, muri Texas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Yavukanye ikibazo gituma adashobora kugenda, ubu akaba agendera mu kagare k’abafite ubumuga. Ubu arafatwa nk’intwari nyuma y’uko agiye akambakamba akagera ku cyumba ababyeyi be bari baryamyemo basinziriye, (…)
Album y’umuhanzi Icyizere Ismael ukoresha izina rya Zilha mu muziki, iriho indirimbo zirimo iyitwa Kagame Money, Inkotanyi Cyane, Twubahwe n’izindi. Zilha yasobanuye impamvu yayise Inkotanyi cyane n’agaciro imufitiye we nk’umuhanzi n’urubyiruko muri rusange.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) wungirije ushinzwe ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi Dr. Charles Bucagu avuga ko batangiye gufasha abatubuzi b’imbuto z’ibigori zikorerwa mu Rwanda gushaka uburyo zagurishwa hanze y’igihugu.
« Umukobwa iyo wamaze kujya kwiyerekana iwabo cyangwa ugafata irembo ntaho yahera akwangira ko mukora imibonano mpuzabitsina » Iyi ni imvugo igarukwaho n’abantu benshi, yaba ababikoze ubwabo cyangwa ababyumvise ku wundi byabayeho. Bumvikanisha ko umukobwa wanze ko muryamana, umweretse ko wiyerekanye iwabo biba birangiye (…)
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rugabano, hari umusozi bahimbye izina rya ‘Saint Valentin’ kubera umusore wahatakarije ubuzima yagiye kugira icyo yimarira (gusambana) n’inkumi mu kagoroba.
Umunsi w’abakundana witiriwe Saint Valentin wizihizwa tariki 14 Gashyantare buri mwaka. Uwo munsi urangwa n’uko abakundana bibuka urukundo rwabo basangira, basohokana cyane cyane bahana impano zitandukanye ziganjemo indabyo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 67, ntawapfuye azize icyo cyorezo, naho abakize ni 540.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 Polisi y’u Rwanda yafatiye mu tubari dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali abantu 129 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ikipe ya AS Kigali itsindiwe muri Tunisia na CS Sfaxien ibitego 4-1 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup
Ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga buratangaza ko hari imibiri 57 y’abishwe muri Jenoside yabonetse ahahoze hitwa CND mu Mudugudu wa Kamazuru, Aakagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.
Ikigo cy’Imari Iciriritse cyemewe mu Rwanda, Atlantique Microfinance for Africa, (AMIFA RWANDA Plc) cyatangarije abafatanyabikorwa n’abandi bose bakigana ko cyahinduye izina kikaba cyitwa “ATLANTIQUE MICROFINANCE PLC”.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2021, Uwizeye Vivine uzwi cyane nka Miss Viviane yafatiwe mu nzira ava mu rugo ruherereye mu Murenge wa Jali, Akagali ka Agateko, aho abari muri urwo rugo na bo bafashwe baruhinduye akabari.
Umugore wa Donald Trump witwa Melania Trump muri iyi mins ingo yarakariye umugabo we Donald Trump bitewe n’uburyo basohotse muri Perezidansi ya Amerika. Bivugwa ko Melania Trump yarakajwe bikomeye n’ukuntu yavuye mu Mujyi wa Washington DC nyuma y’igihe gito habaye imyigaragambyo yashyigikiwe na Donald Trump ikabera ku (…)
Mu myitozo ya nyuma ya AS Kigali, Kalisa Rachid yongeye kuvunika bituma ataza gukina umukino uri buhuze iyi kipe na CS Sfaxien yo muri Tunisia ku i Saa Kumi za Kigali
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Burera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gahunga uhana imbibi n’Akarere ka Musanze, baremeza ko baciye ukubiri no guhanwa na Polisi kuko bamaze kumenya icyo Leta ibashakaho ku ruhare rwabo mu kwirinda COVID-19.
Murandasi (Internet) imaze kuba igikoresho gikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi, haba mu bucuruzi, umutekano, gushaka akazi, imyidagaduro, ubuvuzi, ubuyobozi n’ibindi byinshi.
Umwe mu bantu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram uzwi nka Thecat cyangwa se Ipusi ku mbuga nkoranyambaga, yatunguwe no gusanga urubuga rwa Google rusobanura Injajwa mu cyongereza rukayita The Cat.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nikobari Jean Paul w’imyaka 20 na Hategekimana Jean de Dieu w’imyaka 23 bakekwaho gutega igico uwitwa Manishimwe Enock w’imyaka 19 bakamwambura mudasobwa ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi (…)
Ibyo bibaye nyuma y’uko umuryango w’abibumbye UN utangaje ko ufite ibyegeranyo by’amabi ashingiye ku gitsina yakozwe muri iyo ntara, ibivugwa ko abantu bahatiwe gusambanya ku gahato abantu bo mu miryango yabo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 132, naho abakize ni 259.
Kuva muri 2015 amasomo yo mu mashuri abanza yatangwaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, muri 2019 Ministeri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza yo kwigisha mu Cyongereza, izo mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa intego ya Guverinoma y’ U Rwanda yihaye y’imyaka irindwi (2017-2024) yo gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri (…)
Kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ahagana mu ma saa tanu z’Amanywa mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, Umudugudu wa Kariyeri, Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, hamwe n’Inzego z’ibanze, batwitse ibiyobyabwenge byiganjemo, ibilo 410 by’urumogi banamena litiro 10 za kanyanga.
Uwitwa Kavumbi Ildephonse utuye mu Karere ka Kicukiro amaze amezi arenga atatu afitanye ibibazo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwamubujije gucururiza mu nzu yo kubamo no kubaka uruzitiro mu muhanda.
Abademokarate barangije gutegura ikirego gishinja Donald Trump ko ari we uri inyuma y’imyigaragambyo yabereye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol), ndetse baburira Leta ko ashobora kongera kubikora niba atajyanywe mu butabera.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.
Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.
Amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi basportifs muri rusange, bifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli ndetse n’uwa APR FC yabereye umuyobozi mu myaka ishize.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.