U Rwanda rwihaye intego yo gusiramura abagabo ibihumbi 400 ku mwaka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.

Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Gallican Rwibasira, avuga ko kwisiramuza ari bumwe mu buryo bufasha abagabo kwirinda kwandura virusi itera SIDA ku kigera cya 60%.

Intego ya RBC yari ugusiramura byibuze abagabo ibihumbi magana ane (400.000) bafite imyaka 15 – 19 buri mwaka ariko iyi gahunda yaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cy’icyaduka cya Covid-19.

Imibare itangwa n’ishami rya RBC rishinzwe kurwanya SIDA yerekana ko igihe icyorezo cya Covid-19 cyadukaga, abagabo bari baramaze kwisiramuza bari bavuye ku 346.000 muri Nyakanga 2019 bagera ku 401.987 muri Kamena 2020.

Gusa RBC yizeza ko inzitizi zabayeho zitazahoraho kandi ko ababishinzwe bakora ibishoboka ngo intambwe yatewe itazasubira inyuma.

RBC iboneraho no gushishikariza ababyeyi kujya bihutira gusiramuza abana bakiri bato, kuko usibye no kuba ari ibintu by’ingenzi mu isuku ku bagabo, birinda n’umwana ibyago byo kwandura SIDA.

Muri 2013, Ministeri y’Ubuzima yazanye uburyo bwo gusiramura abagabo butagombera gukebwa buzwi nka PrePex.

PrePex ni akuma kameze nk’impeta gafasha umuntu kwisiramuza atagombye gukebwa cyangwa ngo atakaze amaraso, kandi ntibisaba ubumenyi buhambaye ku baforomokazi bagakoresha mu kazi ko gusiramura.

PrePex igizwe n’uduce dutatu. Aka mbere ni impeta ikomeye ishyirwa ku ruhu rw’imbere rwo ku gitsina cy’umugabo, agace ka kabiri ni impeta ikweduka bashyira ahagana haruguru kugira ngo ihagarike amaraso ntabashe kugera mu ruhu rw’imbere.

Agace ka gatatu ni agafuniko gatwikira umutwe w’igitsina cy’umugabo kugira ngo kitandura uburwayi runaka. Abaganga bavuga ko uruhu rw’imbere na PrePex byose bivanwaho nyuma y’iminsi irindwi.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gusiramura abagabo muri RBC Arlette Nikokeza, mu kiganiro aheruka kugirana na Tthe New Times, yavuze ko abagabo bafite hejuru y’imyaka 20 ari bo usanga batinya kwisiramuza kandi nyamara ubushakashatsi bugaragaza ko kwisiramuza bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ho 60%.

Ubushakashatsi bwo muri 2010 na 2015 bwakozwe ku baturage no ku buzima bwerekana ko habaye ukwiyongera kw’abagabo bisiramuje bava kuri 13% muri 2010 bagera kuri 29,6% muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkeneye kumenya aho yakwisirsmuza muri ino minsi akoresheje ubwo buryo bwa Prepex? Nfite umuntu nshaka gutwayo.

Alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Ese uwisiramije akoresheje impete akira nyuma yigihe kings iki? Yakongera gukora imibonano ryari

Alias yanditse ku itariki ya: 13-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka