Nyuma y’uko abaturage bo mu duce tw’impinga z’imisozi y’imirenge ya Coko na Ruli mu Karere ka Gakenke, bagiye bagorwa no kubona amazi meza, aho bakora ibilometero byinshi bajya kuvoma amazi mu bishanga, kuri ubu bashonje bahishiwe, aho umushinga wo kubagezaho amazi meza ugeze kuri 52%, bidatinze icyo kibazo kikazaba amateka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 07 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 7 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 881. Abitabye Imana ni abagore 4 n’abagabo 3. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abinjiye bashya mu bitari ari 18 mu gihe ababisohotse (…)
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col. Remy Cishahayo, avuga ko abona imigenderanire y’u Burundi n’u Rwanda itazatinda gusubira.
Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho StarTimes yongere shene 12 kuri Nova Bouquet z’Igifaransa n’iz’Icyongereza ku zo yari isanzwe yerekana.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda hamwe n’uw’Intara ya Kayanza mu Burundi, baturanye inzoga mu rwego rwo kwizihiza Umuganura mu Rwanda n’umunsi wo Gufatana mu nda mu Burundi.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel K.Gasana, avuga ko kuba hari abantu bamaze umwaka urenga basengera mu rwuri rw’umuturage ubuyobozi butabizi, bigaragaza uburangare no kutita ku bishobora kuba ikibazo gikomeye.
Ku itariki 4 na 5 Kanama 2021, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU), ku bufatanye n’abandi bapolisi bakorera mu turere dutandukanye tw’igihugu, bafashe abantu bakwirakwizaga urumogi mu baturage, muri ibyo bikorwa hafashwe udupfunyika 1,225 tw’urumogi n’ibiro 60 byarwo.
Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuturage uguze cyangwa ugurishije ikibanza muri site zigenewe guturaho, azajya yishyura ibihumbi 250Frw kubera ibikorwa remezo birimo kuhashyirwa.
Mu mwaka ushize ni bwo Leta y’u Rwanda, ibinyujije muri Reserve force, yatangije umushinga wo gutunganya ikibaya cya Mugogo giherereye mu Kagari ka Gisesero, Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, ubu abagituriye bakaba bishimira ko bongeye kugihinga bakeza.
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.
Hashize imyaka ibarirwa muri za 40 umuhanzi Niyigaba Vincent, aririmbye igitekerezo cy’umukobwa wahengereye umuhungu adahari maze yinjira mu nzu ye ashaka ko amurongora uko byamera kose, ibyo umuntu yakwita kwihambira ku muhungu, mu ndirimbo ‘Yanze gutaha mbigire nte’.
Abanyamakuru n’abakorera ibigo by’itangazamakuru bitandukanye barishimira ko batekerejweho mu ba mbere bagomba gukingirwa Covid-19, gusa ngo biyemeje kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda kuko gukingirwa bidakura kwandura icyo cyorezo.
Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi, Col Remy Cishahayo, yashyikirije Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, Abanyarwanda barindwi bafatiwe mu Burundi hanwe n’inka y’Umunyarwanda yari yatwawe n’Abarundi, imaze kwambuka umupaka.
Ku wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro abapolisi 216 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo n’abandi batashye ku mpamvu zitandukanye. Ni umuhango wari uyobowe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara buvuga ko bwasanze gusana imihanda hifashishijwe igitaka gitsindagiye mu mifuka bihendutse kandi biramba, ubwo buryo bukaba bugiye kujya bwifashishwa, iyo tekinoloji ikaba yaraturutse mu gihugu cy’u Buyapani.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021, mu Rwanda abantu 14 bitabye Imana bazize Covid-19, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 874. Abitabye Imana ni abagore 6 n’abagabo 8. Iyo Minisiteri yatangaje kandi ko kuri uwo munsi abasezerewe mu bitaro ari 25 mu gihe ababyinjiyemo (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Kanama 2021, ba ofisiye bato 39 muri Polisi y’u Rwanda barimo kwiga amasomo ajyanye n’imiyoborere mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, bakoreye urugendo shuri ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse no ku Gicumbi cy’Intwari z’igihugu mu (…)
Akumuntu Denise washakanye n’umugande yavuye mu rugo rwe aje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana, afatirwa mu nzira atarambuka umupaka ndetse ahita anafungirwa.
Umukuru w’igihugu cya Santrafurika Faustin-Archange Touadéra, yasuye umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village), atambagizwa ibikorwa remezo binyuranye byubatswe muri uwo mudugudu, birimo urugo mbonezamikurire rw’abana bato, ishuri, ikigo nderabuzima n’ibindi.
Itsinda ry’impuguke mu kuvura indwara z’imbere mu gatuza (cyane cyane ibihaha) riturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, riramara iminsi itatu mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal ritoza abakozi babyo kuvura ibihaha batagombye kubaga agatuza k’umurwayi kose nk’uko byakorwaga mbere.
Nyuma y’igihe yari amaze ayobora Njyanama y’Umujyi wa Kigali by’agateganyo, Dr. Kayihura Muganga Didas amaze gutorerwa bidasubirwaho umwanya wa Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Ibyo bije bikurikira ugushyira hamwe kw’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique mu bikorwa byo gusenya no gukuraho ibirindiro by’inyeshyamba ziyitirira idini ya Isilamu, zikagaba ibitero ku basivili bakahatakariza ubuzima.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) watangaje ko ugiye gutanga inkingo zigera kuri miliyoni 400 mu bihugu by’ibinyamuryango, intego ikaba ari ugutanga nibura inkingo zigera kuri miliyoni 50 mbere y’impera z’ukwezi k’Ukuboza 2021.
Ikipe ya APR FC yagize icyo ivuga ku makuru amaze iminsi avugwa ko umukinnyi Niyonzima Olivier Sefu baheruka kwirukana yatinze guhabwa urupapuro rumurekura. Tariki 04 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yirukanye burundu Niyonzima Olivier uzwi nka Sefu wari usanzwe ayikinira mu kibuga hagati mu gihe cy’imyaka ibiri, aho (…)
Bamwe mu bahoze ari abakozi b’Intara ya Butare bavuga ko bifuza guhabwa amafaranga y’ibirarane by’imishahara bemerewe kuzishyurwa bagisezererwa ku kazi mu mpera z’umwaka wa 2004, kuko igihe kibaye kirekire.
Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iratangaza ko mu cyumweru kimwe cyo kuva ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga kugeza ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021, abantu 12 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.
Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n’imihigo ya buri mwaka, kugira ngo urusheho kwaguka no guhuza Abanyarwanda.
Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bavuga ko iyo bavuze ku bibazo cyangwa indwara zo mu mutwe, ari byiza kubihuza n’uko umuntu asanzwe akora imirimo itandukanye ya buri munsi.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 05 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 754 bakaba babonetse mu bipimo 14,393.
Ku wa Gatatu tariki ya 04 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze batwitse banamena ibiyobyabwenge birimo litiro 348 za Kanyanga, udupfunyika tw’urumogi 1358, ibiro 5 by’ikiyobyabwenge cya Mayirungi n’ibiro 2 by’urumogi.
Muri iki gihe icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuzahaza abatari bacye ari na ko gihitana abandi, mu bice byo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, hakomeje kugaragara abarimo n’urubyiruko barenga ku mabwiriza yo kucyirinda.
Polisi mu Bwongereza yafashe abantu 11 mu bibasiye abakinnyi batatu b’abirabura bo mu ikipe y’Igihugu bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Marcus Rashford, Jadon Sancho na Bukayo Saka, ni bo birabura batatu bakina mu Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, bibasiwe n’ihohotera rishingiye ku ibara ry’uruhu rwabo ku mbuga (…)
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye mu Karere ka Gatsibo ubufatanye mu kurwanya abarembetsi kuko bafite indi migambi itari myiza ku gihugu, abaturage bakaba baramutse batitonze bakwisanga habi.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa kuko hari abadashaka ko hagira ubabona. Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda amasaha yo gukora cyane cyane aya nijoro yagiye arushaho kuba macye ubundi akanakurwaho burundu kandi akenshi ari yo bakundaga kujya (…)
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra hamwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, bayoboye isinywa ry’amasezerano ane y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Cyahinda, Jean Claude Buhanga, yitabye Imana mu masaa tanu zo kuri uyu wa 5 Kanama 2021, azize impanuka y’imodoka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abanyeshuri 1323 ari bo bataye ishuri kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020, icyakora ngo abasaga 800 ubu barigarutsemo.
Perezida wa Santrafurika, Faustin-Archange Touadéra wari utegerejwe mu Rwanda yamaze kugera i Kigali, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta.
Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje ibizaranga uruzinduko rwa Perezida Faustin-Archange Touadera wa Santrafurika utegerejwe mu Rwanda none tariki 5 Kanama 2021 mu ruzinduko rw’akazi.
Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko ku itariki 04 Nyakanga 2021 wizirihirijwemo ku rwego rw’igihugu, ku nshuro ya 27 isabukuru yo kubohora igihugu, ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi mu ngendoshuri.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 03 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bafashe uwitwa Nzanana Evariste bakunze kwita Gakara na Nsanzipfura Augustin, bombi bafashwe bagerageza guha ruswa umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda ingana n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50.
Umunyamerika w’impuguke mu by’ubucuruzi no kwihangira imirimo ukorera muri Uganda bwana Mike Davis, aravuga ko akunze guhura n’abantu benshi bifuza kwimukira muri Amerika bakajya kuba abaturage baho burundu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 04 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 769 bakaba babonetse mu bipimo 14,337. Abantu 6 bitabye Imana kubera icyo cyorezo, bituma umubare w’abamaze gupfa bose uba 850. Abitabye Imana ni bagore 4 n’abagabo 2.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatare yashyize Akagari ayobora muri Guma mu rugo, cyakora avuga ko agomba kugirwa inama.