U Bushinwa bwahaye u Rwanda inkingo ibihumbi 300 za Covid-19

Igihugu cy’u Bushinwa ku Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 cyahaye u Rwanda inkunga y’inkingo ibihumbi 300 za Covid 19 zo mu bwoko bwa Sinopharm zikorerwa mu Bushinwa.

Izo nkingo ku ruhande rw’u Rwanda zakiriwe na Dr Tuyishime Albert uyobora ishami rishinzwe kurwanya indwara mu kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), naho ku ruhande rw’u Bushinwa zitangwa na Wang Jiaxin, umujyanama mu by’umukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda.

Itangwa ry’izo nkingo ni ikimenyetso kigaragaza ko ibihugu byombi bikomeje ubucuti no gufatanya mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Dr Tuyishime wo muri RBC yavuze ko izi nkingo zitagomba kubikwa ahubwo ko zigomba guhita zigezwa aho zitangirwa zigahabwa abo zagenewe, cyane cyane mu turere two hanze ya Kigali, kuko ari ho hashyizwe ingufu.

Yagize ati “Ubushobozi ndetse n’ibikenewe kugira ngo zihite zijyanwa burahari, zizatangwa mu turere dutandukanye duhitamo bitewe n’uko icyorezo kimeze, ariko na none n’aho gukingira bigeze muri utwo turere."

Ati "Igikurikiraho rero iyo tumenye aho zigomba kujya ni ibintu bitarenza amasaha abiri nyuma yo kuzakira, duhita dukorana n’inzego z’ibanze ndetse n’ibitaro ku buryo n’umunsi ukurikiyeho zirara zigeze aho zigomba gutangirwa, bityo abaturage bakaba bashobora gutangira gukingirwa kuri uwo munsi."

Inkingo ibihumbi 300 u Bushinwa buhaye u Rwanda ziyongereye ku zindi ibihumbi 200 u Bushinwa bwari bwahaye u Rwanda mu kwezi kwa munani 2021, zose hamwe zikaba ibihumbi 500.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka