Kigali: Batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri

Bamwe mu babyeyi batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batewe impungenge n’imyitwarire y’abana batasubiye ku ishuri kuko birirwa batoragura ibyuma.

Kimwe mu bihangayikishije ababyeyi ngo ni uko kuba abana batajya ku ishuri bakurijemo ingeso zo kwirirwa bashaka ibyuma bakajya kubigurisha kugira ngo babone amafaranga yo kugura amandazi n’ibindi.

Abana usanga mu bikorwa byo gucuruza ibyuma bizwi nko gusyaga bari hagati y’imyaka 7 na 15, bigaragara ko batararangiza amashuri abanza, kuko nta kindi bashobora gukora bigatuma bashaka ibyuma ku kabi n’akeza ku buryo hari n’abadatinya kuba batwara isafuriya cyangwa imbabura mu gihe banyirabyo batabareba.

Emmanuel Ndimubanzi, avuga ko akenshi usanga abana batasubiye ku ishuri barabitewe n’amikoro macye y’ababyeyi babo.

Ati “Harimo abatiga ariko bitewe n’ubushobozi bucye bw’ababyeyi babo, umwana yabona n’ubundi iwabo nta kuntu babayeho akabyuka yisyagira utwuma nyine yirwanaho, ariko gusyaga n’ubundi no kwiba ntaho bitaniye kuko n’iyo asanze imbabura ku mbuga cyangwa n’akantu aragatwara. Asanga umaze kuzimya imbabura wenda uyishyize hanze ngo ihore akayimena agakuramo rya bumba akayijyana, urumva aba aguhemukiye”.

Umubyeyi witwa Speciose Uwambajemariya, avuga ko aho atuye ikibazo cy’abana batarajya ku ishuri gihari ariko kandi ngo nta mubyeyi ubigiramo uruhare uretse kuba nta bushobozi, kubera ko ntawe wakwifuza ko umwana yicara mu rugo, gusa ngo batewe impungenge n’imyitwarire yabo.

Ati “Urumva umwana iyo amaze kwinjira mu byo gusyaga, ibyo abonye byose arabitwara ndetse n’isafurira ayisanze hanze yayitwara, mama we niba ari umusinzi w’aho wenda ari na we babana gusa akarara iyongiyo, umwana na we inzara iramwica, rero ntiyabura kujya guhiga na we ibyo kurya, iby’ishuri ntabwo biba bikirimo kuko aba yishakishiriza ko yabona iryo rindazi, bikaba biduteye impungenge”.

Umwana witwa Patrick uri mu Kigero cy’imyaka 9 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yabwiye Kigali Today ko aho yiga hari bagenzi be biganaga batagarutse ku ishuri birirwa bishakira ibyuma.

Ati “Baba bagiye gusyaga kugira ngo babone amafaranga nibyo bituma batiga, barasibiye bahita barivamo. Hari ababa mu Kiyovu hari n’ababa mu Gashyekero, bigaga mu wa mbere bahita barivamo kuko bari basanzwe n’ubundi basyaga kwiga barabyanga”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, Gaspard Twagirayezu, avuga ko ikibazo cy’abana bata ishuri kiriho, ariko ngo hari ibirimo gukorwa kugira ngo babe barisubizwa.

Ati “Nibyo turimo gushyiramo imbaraga kugira ngo tubanze tumenye abo bana bari bakwiye kuba bari mu ishuri bataririmo, kandi tubamenye mu mazina yabo, akenshi hari igihe tujya tuvuga ngo abana 20, oya dushaka kumenya ngo uyu mwana witwa gutya utuye ahangaha ntabwo yaje mu ishuri, tukamenya n’impamvu yabyo. Hanyuma tugakorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo asubire mu ishuri, ariko ibyo tuba twifuza ni uko nta mwana ugeze igihe cyo kujya mu ishuru utaririmo”.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA), kivuga ko kitarashyira hanze imibare y’abana basibiye basubiye mu ishuri, kuko bakirimo gusura ibigo hakorwa igenzura nyaryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka